Abayoboke b’idini ya Isilamu, basabwe gukumira ibikorwa by’iterabwoba n’ubwihebe

Abanyeshuri b’abanyarwanda b’idini ya Isilamu biga muri kaminuza biyemeje kuba abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda mu kurwanya ibyaha.

Abanyeshuri 115 b’Abanyarwanda b’Idini ya Isilamu biga muri Kaminuza zo mu Rwanda n’izo mu mahanga ejo bagiranye inama y’umunsi umwe n’abofisiye bakuru ba Polisi y’u Rwanda ku Cyicaro Gikuru cyayo ku Kacyiru, iyo nama ikaba yari igamije gufatira hamwe ingamba zo kurwanya no gukumira  ubwihebe n’ubutagondwa.

Mu ijambo rye, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Inspector General of Police (IGP) Emmanuel K. Gasana yasabye urwo rubyiruko kuzirikana buri gihe intumbero y’ubuyobozi bukuru bw’igihugu ari yo ‘Ubumwe, Imitekerereze yagutse, no gukorera mu mucyo.

Yababwiye ati:”Mukwiye kuba urubyiruko rufite intego kandi kugira ngo mubigereho murasabwa kugira imigambi ihamwe y’ibyo mushaka kugeraho kandi mugaharanira kugera ku ntego mwihaye. Mu gihe mushyira mu bikorwa ibyo mwiga mu ishuri mujye muzirikana kandi mushyire imbere inyungu z’igihugu. Nta cyiza nko kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu cyawe”.

IGP Gasana yakomeje agira ati:”Ubufatanye ni bumwe mu buryo bwo kurwanya no gukumira ubwihebe n’ubutagondwa mu gihugu cyacu. Nihagira umenya amakuru y’ikintu gishobora kubiganishaho azihutire kuyamenyesha inzego zibishinzwe…kandi ni yo ntego y’ubu bufatanye”.

Hashingiwe ku byifuzo by’abo banyeshuri ndetse na Mufti Sheikh Salim Habimana, IGP Gasana yasabye ko inama nk’iyi yaba kenshi kandi igahuza ibyiciro bitandukanye by’abayoboke ba Isilamu mu Rwanda.

Mufti Habimana yasabye urwo rubyiruko kuba nyambere mu kwimakaza indangagaciro za kirazira z’umuco Nyarwanda

Yavuze ko ubu nta ngengabitekerezo y’ubutagondwa igaragara mu bayoboke ba Isilamu mu Rwanda nyuma y’aho mu mwaka ushize hari bake yagaragayeho.

Umunyeshuri uhagarariye bagenzi be b’Abayisilamu witwa Ishimwe Salim yavuze ko we na bagenzi be biyemeje kujya bahura kenshi na Polisi y’u Rwanda  kugira ngo bungurane ibitekerezo ku kuntu barushaho kunoza ubufatanye mu gukumira ibyaha birimo ubutagondwa n’ubwihebe.

Yavuze ko biyemeje kandi kuba intangarugero mu kwimakaza indangagaciro za kirazira z’umuco Nyarwanda, kandi ko bazifashisha imbuga nkoranyambaga mu kumenyekanisha gahunda z’igihugu z’iterambere.

Aha buri wese yari ahugiye kucyamuzane.
Aha buri wese yarandikaga.

Ishimwe yagize na none ati:”Twiyemeje kandi kuba ku isonga mu kurwanya iterabwoba no gusobanura neza Quran”.

Muri iyo nama yari ifite insanganyamatsiko igira iti:”Ubufatanye mu gutegura ejo hazaza hacu hatekanye” abo banyeshuri baganirijwe ku ngingo zirimo Isilamu,Umuco n’Ubumwe mu buryo bwagutse, impamvu inzego z’umutekano zikwiriye kurwanya ubutagondwa muri ibi bihe, uburyo ubutagondwa n’ubwihebe bihungabanya umutekano n’uruhare ry’urubyiruko rw’Idini ya Isilamu mu kubirwanya.

Umuyobozi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya ibyaha by’iterabwoba , Assistant Commissioner of Police (ACP) Denis Basabose yavuze ko iyo nama yari igamije kungurana ibitekerezo no gufatira hamwe ingamba zo kurwanya ibyaha no gukangurira abanyeshuri b’Idini ya Isilamu biga muri Kaminuza  zo mu mahanga kutishora mu bikorwa by’iterabwoba n’ubwihebe.

Yavuze ko inama nk’izi ari ingirakamaro kuko zifatirwamo ingamba zo gukumira ibikorwa by’iterabwoba n’ubwihebe mu Rwanda.

 Iyi nkuru tuyikesha Polisi y’u Rwanda

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →