• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubugizi bwa nabi bategeraga abantu mu nzira
09/07/25
Kamonyi-Nyarubaka: Murashishikazwa no gucuruza ariko twe dushishikajwe no kugira abaturage bafite ubuzima bwiza-Visi Meya Uzziel
09/07/25
Kamonyi-Karama: Icyo Gitifu w’umurenge avuga ku iyibwa rya Mudasobwa 67 mu kigo cy’Ishuri
09/07/25
Kamonyi-Ngamba: Harakekwa urupfu rw’Umugabo wishwe n’umugore we n’umwana yibyariye

Abifuza kongera kuburanishwa kwa Victoire Ingabire Umuhoza bakureyo amaso

Umwanditsi
October 12, 2016

Mu gihe bimwe mu bihugu byo k’umugabane w’uburayi binyuze mu nteko ishinga amategeko y’umuryango w’ubumwe bw’uburayi bagaragaje ugusaba isubirwamo ry’urubanza rwa Ingabire Victoire Umuhoza, Minisitiri w’ubutabera w’u Rwanda yabakuriye inzira ku murima.

Abanyaburayi, binyuze mu nteko ishinga amategeko y’umuryango w’ubumwe bw’uburayi, bashyize hanze umwanzuro ukubiyemo ibyifuzo bigaragara kurubuga rwawo, usaba ko ubutabera bw’u Rwanda bwakongera kuburanisha urubanza rwaciriwe Ingabire Victoire Umuhoza.

Inteko nshinga mategeko y’umuryango w’ubumwe bw’uburayi, ubwo bamwe mubadepite bayigize basuraga u Rwanda mu kwezi kwa Nzeli gushize, bagisubira iwabo mu nteko bagize icyo bavuga ku Rwanda harimo n’ikibazo cy’ifungwa rya Victoire Ingabire Umuhoza bavuga ko urubanza rwe rutaciwe mu mucyo, ko hari amategeko yirengagijwe n’ibindi.

Inteko y'ubumwe bw'uburayi yateranye.
Dore mu nteko nshinga mategeko y’umuryango w’ubumwe bw’uburayi uko byari bimeze. Photo Reuters

Johnston Busingye, minisitiri w’ubutabera w’u Rwanda, aganira n’itangazamakuru yakuriye inzira ku murima iyi nteko nshinga mategeko n’abandi batekereza nkabo ko ibyo gusaba gusesa urubanza rukongera kuburanishwa ntabyo ubutabera bw’u Rwanda buteganya.

Mu gutera utwatsi ibijyanye n’ibyifuzo by’iyi nteko ishinga amategeko y’umuryango w’ubumwe bw’iburayi, Minisitiri Busingye yavuze ko ibi ari agasuzuguro ku Rwanda, ko ndetse nta n’itegeko byisunze mu mategeko u Rwanda rugenderaho.

Minisitiri Busingye, yavuze ko ibyo iyi nteko yasabye nta gaciro bifite, ko ndetse inzira bakoresheje ntaho izwi mu nzira zikoreshwa mubucamanza bw’u Rwanda, avuga ko ubucamanza bw’u Rwanda bwigenga ko budakoresha n’iyi nteko.

Minisitiri Busingye, avuga ko ubutabera bw’u Rwanda bukoresha amategeko y’u Rwanda yatowe n’inteko ishinga amategeko y’u Rwanda. Ibyo aba badepite bakoze ngo ni ukuvanga ibya Politiki n’amategeko kandi ngo bidashoboka.

Minisitiri Busingye, yaburiye izina n’inyito Ibyakozwe n’iyi nteko ishinga amategeko y’umuryango w’ubumwe bw’uburayi, ati biriya wabishingiraho ute wowe?, wabyita ngo iki? Ni Ubujurire, ni abunganizi mu mategeko, ni ubujurire, ni ubusabe…? Yagoragoje abiburira inyito n’inzira byanyuzwamo n’uko byaba byitwa mu rwego rw’amategeko u Rwanda rugenderaho.

Ingabire Victoire Umuhoza ufungiye mu Rwanda.
Ingabire Victoire Umuhoza ufungiye mu Rwanda.

Ingabire Victoire Umuhoza, ni umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, afungiye mu Rwanda aho yakatiwe igifungo cy’imyaka 15, yahamwe n’ibyaha birimo; icy’ingengabitekerezo ya Jenoside, gukorana n’imitwe y’iterabwoba, Gushaka guhungabanya umutekano w’Igihugu.

Inteko ishinga amategeko y’umuryango w’ubumwe bw’uburayi ngo yafashe icyemezo cyo gusaba isubirwamo ry’urubanza rwa Ingabire Victoire Umuhoza, ishingiye ku mahame, amategeko n’amabwirizwa, imyanzuro hamwe n’amasezerano mpuzamahanga arengera uburenganzira bwa Muntu.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5832 Posts

Politiki

4083 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga