Abifuza kongera kuburanishwa kwa Victoire Ingabire Umuhoza bakureyo amaso

Mu gihe bimwe mu bihugu byo k’umugabane w’uburayi binyuze mu nteko ishinga amategeko y’umuryango w’ubumwe bw’uburayi bagaragaje ugusaba isubirwamo ry’urubanza rwa Ingabire Victoire Umuhoza, Minisitiri w’ubutabera w’u Rwanda yabakuriye inzira ku murima.

Abanyaburayi, binyuze mu nteko ishinga amategeko y’umuryango w’ubumwe bw’uburayi, bashyize hanze umwanzuro ukubiyemo ibyifuzo bigaragara kurubuga rwawo, usaba ko ubutabera bw’u Rwanda bwakongera kuburanisha urubanza rwaciriwe Ingabire Victoire Umuhoza.

Inteko nshinga mategeko y’umuryango w’ubumwe bw’uburayi, ubwo bamwe mubadepite bayigize basuraga u Rwanda mu kwezi kwa Nzeli gushize, bagisubira iwabo mu nteko bagize icyo bavuga ku Rwanda harimo n’ikibazo cy’ifungwa rya Victoire Ingabire Umuhoza bavuga ko urubanza rwe rutaciwe mu mucyo, ko hari amategeko yirengagijwe n’ibindi.

Inteko y'ubumwe bw'uburayi yateranye.
Dore mu nteko nshinga mategeko y’umuryango w’ubumwe bw’uburayi uko byari bimeze. Photo Reuters

Johnston Busingye, minisitiri w’ubutabera w’u Rwanda, aganira n’itangazamakuru yakuriye inzira ku murima iyi nteko nshinga mategeko n’abandi batekereza nkabo ko ibyo gusaba gusesa urubanza rukongera kuburanishwa ntabyo ubutabera bw’u Rwanda buteganya.

Mu gutera utwatsi ibijyanye n’ibyifuzo by’iyi nteko ishinga amategeko y’umuryango w’ubumwe bw’iburayi, Minisitiri Busingye yavuze ko ibi ari agasuzuguro ku Rwanda, ko ndetse nta n’itegeko byisunze mu mategeko u Rwanda rugenderaho.

Minisitiri Busingye, yavuze ko ibyo iyi nteko yasabye nta gaciro bifite, ko ndetse inzira bakoresheje ntaho izwi mu nzira zikoreshwa mubucamanza bw’u Rwanda, avuga ko ubucamanza bw’u Rwanda bwigenga ko budakoresha n’iyi nteko.

Minisitiri Busingye, avuga ko ubutabera bw’u Rwanda bukoresha amategeko y’u Rwanda yatowe n’inteko ishinga amategeko y’u Rwanda. Ibyo aba badepite bakoze ngo ni ukuvanga ibya Politiki n’amategeko kandi ngo bidashoboka.

Minisitiri Busingye, yaburiye izina n’inyito Ibyakozwe n’iyi nteko ishinga amategeko y’umuryango w’ubumwe bw’uburayi, ati biriya wabishingiraho ute wowe?, wabyita ngo iki? Ni Ubujurire, ni abunganizi mu mategeko, ni ubujurire, ni ubusabe…? Yagoragoje abiburira inyito n’inzira byanyuzwamo n’uko byaba byitwa mu rwego rw’amategeko u Rwanda rugenderaho.

Ingabire Victoire Umuhoza ufungiye mu Rwanda.
Ingabire Victoire Umuhoza ufungiye mu Rwanda.

Ingabire Victoire Umuhoza, ni umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, afungiye mu Rwanda aho yakatiwe igifungo cy’imyaka 15, yahamwe n’ibyaha birimo; icy’ingengabitekerezo ya Jenoside, gukorana n’imitwe y’iterabwoba, Gushaka guhungabanya umutekano w’Igihugu.

Inteko ishinga amategeko y’umuryango w’ubumwe bw’uburayi ngo yafashe icyemezo cyo gusaba isubirwamo ry’urubanza rwa Ingabire Victoire Umuhoza, ishingiye ku mahame, amategeko n’amabwirizwa, imyanzuro hamwe n’amasezerano mpuzamahanga arengera uburenganzira bwa Muntu.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →