Abitabiriye imurikabikorwa ry’i Muhanga basigaranye ku mutima Umuryango Hope of Family  

Umuryango Hope of Family ukorera mu Murenge wa Shyogwe ho mu karere ka Muhanga washimiwe nk’umufatanyabikorwa w’indashyikirwa mu bitabiriye imurikabikorwa ry’aka karere, abaryitabiriye basigaranye ku mutima ibyagaragajwe n’uyu muryango.

Umuryango umaze imyaka hafi 3 ukorera mu Rwanda umaze kugera ku bikorwa biboneshwa amaso, byanagaragariye abitabiriye iri murikabikorwa, bari bawubonye bwa mbere. Ibikorwa byawo bishingiye ku ntego wihaye yo guteza imbere uruhare rw’ababyeyi mu myigire yabo no guteza imbere imibereho myiza y’iyo miryango.

Imiryango imwe yubakiwe inzu, isaga 100 yubakirwa uturima tw’igikoni ihabwa na kandagira ukarabe, igera kuri 23 ihabwa radiyo, igikoresho cy’imirasire y’izuba kibafasha kutabunza imitima batekereza aho bazavana amabuye yo gushyira muri izo radiyo, bahawe kandi na telefoni.

Ibi byose byiyongera kuri mituweli zishyuriwe abantu 689 bo mu murenge wa Shyogwe, ku buryo imihigo y’akagari ka Kinini uyu muryango ukoreramo yabaye nk’iyeswa n’ibikorwa byabo.

Ibi bikorwa nibyo byagarukwagaho muri filimi mbarankuru ku byo uyu muryango wagejeje ku baturage, ndetse bamwe muri bo bitabiriye iri murika ngo basobanure aho uyu muryango wabagejeje, aha harimo uwitwa Uwimana Leonille, umupfakazi w’abana batanu, uyu muryango wamubumbiye muri koperative y’abapfakazi batatu, borora ingurube enye zimaze kuba 16, zikabaha ifumbire bafumbiza insina bateye mu rutoki Hope of Family yabaguriye.

Aho bamurikiraga kandi harimo ibitabo bifasha abakuru gukunda umuco wo gusoma, no kunguka ubumenyi bwatuma bihangira imishinga. Hari kandi n’ibitabo by’abana, byatumaga hahora urujya n’uruza rwabo bashaka gusoma mu gihe iri murikabikorwa ryamaze, ni ukuvuga kuva tariki 28 kugeza ku ya 30 Gicurasi 2019.

Munyaneza Justin yakoraga urugendo rwa kilometero zisaga 15 ku munsi ava aho atuye I Musumba mu murenge wa Shyogwe agana muri iryo murikabikorwa, aho Hope of Family yamurikaga ibikorwa byayo. Yasomaga igitabo kivuga ku buzima bwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ngo kubera uko cyamuryoheye.

Ati “ Iki gitabo naragikunze cyane, urebye uko kivuga ku mateka ya perezida wa Repubulika, kiraryoshye, kirimo byinshi tutazi.”

Uyu mugabo asaba ko uyu muryango wazabegereza ibi bitabo aho batuye, kuko ngo urubyiruko rwabihugiraho, rukareka imwe mu mico mibi ijya iruranga.

Umwe mu babyeyi bazanye abana be gusoma ibi bitabo, yasabye ko byazanwa no mu mujyi wa Muhanga bigafasha abana babo kubakundisha uwo muco kuko ngo nta somero riharangwa.

Umukozi w’uyu mushinga ushinzwe gahunda zigenewe abaturage(Community Mobilizer), Fotina Madina Ntakirutimana avuga ko hari kurebwa uburyo ibikorwa by’uyu mushinga byarenga akagari kamwe bikagera hirya no hino muri aka karere ka Muhanga.

Ibikorwa by’uyu mushinga biherutse gushimwa na Depite n’umuyobozi w’akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukagatana  Fortunee bemeje ko hagize imiryango nk’iyi ivuka ikegera abaturage muri ubu buryo, abakiri mu bukene babuvamo mu buryo bwihuse.

Ntakirutimana Deus

Umwanditsi

Learn More →