Afurika y’Epfo: Ishyaka ANC riragana ahatari heza muri Politiki y’Igihugu

Ishyaka riri ku butegetsi muri Afurika y’epfo rya African National Congress (ANC) ryabonye amajwi ari munsi ya 50% bwa mbere mu mateka ya demokarasi y’Afurika y’epfo. Ibintu biteye impungenge ku kuba ryaba riri mu marembera yo kuba ishyaka riyoboye ubutegetsi ku bwiganze cyane muri iki gihugu. Ibyavuye mu matora yabaye ku wa mbere byasize iri shyaka rya Nelson Mandela rishegeshwe muri politiki.

Julius Malema, umukuru w’ishyaka rya gatatu rinini mu gihugu ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya Economic Freedom Fighters (EFF), ubwo ishusho y’ibyavuye mu matora yari imaze gusobanuka neza igaragaza ko ANC irimo gutakaza abayishyigikiye mu gihugu hose, yagize ati:” Turimo kurya iyi nzovu gacye gacye“.

Ariko nubwo bimeze gutyo, nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, nta bwiganze buriho bw’urugaga rutavuga rumwe na ANC, kuko amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi muri Afurika y’epfo afite ingengabitekerezo zitandukanye cyane.

Ibyatangajwe ku mugaragaro byavuye mu matora bigaragaza ko:

  • ANC yabonye amajwi angana na 46%
  • Ishyaka rya mbere rikomeye mu yatavuga rumwe n’ubutegetsi rya Democratic Alliance (DA) ryabonye amajwi angana na 22%
  • Ishyaka rya Economic Freedom Fighters ribona amajwi angana na 10%
  • Ishyaka rya Inkatha Freedom Party (IFP) ryabonye amajwi angana na 6%
  • Ishyaka rya Freedom Front Plus ribona amajwi angana na 2%
  • N’ishyaka rya ActionSA na ryo ryagize amajwi angana na 2%

Yemera ko ubu hagiye kubaho ubutegetsi bugizwe n’urugaga rw’amashyaka atandukanye, Perezida Cyril Ramaphosa, watowe na ANC mu 2018 ngo ahagarike iri gabanuka ry’abayishyigikiye, yagize ati:” Niba ibi turi abo kubihindura igihe gishya kandi cyiza kurushaho, twebwe nk’abayobozi tugomba gushyira ku ruhande ibidutandukanya“.

Ni iki kigiye gukurikiraho?

ANC – yibasiwe n’ibirego bya ruswa mu gihe cyo kwitegura aya matora y’inzego z’ibanze – ubu irasabwa kurya agace gato igafata iyambere mu kwegera andi mashyaka ku bijyanye no gushyiraho ingaga (urugaga).

Iyo akanama k’amatora kamaze gutangaza ibyavuye mu matora, haba hari igihe cy’iminsi 14 mbere yuko utunama tw’ubutegetsi dukora inama zatwo za mbere. Umukuru w’akanama, ugomba gutorwa mbere, nyuma ayobora ishyirwaho ry’umukuru w’akarere.

Hashingiwe ku kajagari n’urugomo byabayeho mu 2016, iki gikorwa cyitezweho kubamo ibibazo no kutavugwaho rumwe mu buryo bukomeye. Ishyirwaho ry’ingaga rishobora no kugorana kubera ingengabitekerezo za politiki zitandukanye z’amashyaka agomba kugirana ibiganiro byo kuzishyiraho. Mu 2016, ishyaka riri ku butegetsi rya ANC ryari ryamaze gutangira gutakaza abarishyigikiye.

Ishyaka EFF, riyobowe na Julius Malema, ryavuze ko rizategereza ko hagira uryegera arisaba gukorana urugaga na ryo.

Kuva icyo gihe kugeza ubu ryabonye imyaka itanu yo kugaragaza akamaro karyo, ariko ahubwo benshi mu Banya-Afurika y’epfo bakomeje guhura n’ibibazo by’itangwa nabi rya serivisi z’ibanze nk’amazi yo mu rugo, ibura ry’amashanyarazi (umuyagankuba mu Kirundi) rya hato na hato ndetse no gusubiranamo mu banyapolitiki b’iri shyaka.

Ishyaka rya DA – rikura benshi mu barishyigikiye mu batora b’abazungu n’abo mu moko y’imvange – mbere ryari ryavuze ko ridakozwa ibyo kuzigera na rimwe ritegekana n’ishyaka EFF. Ni mu gihe ishyaka ActionSA ryo ryavuze ko gukorana na ANC byaba bingana no guteza imbere ruswa.

Byumvikana ko harimo kubaho ibiganiro byo ku ruhande ku gukora urugaga hagati ya ANC na DA, mu gihe EFF yo yavuze ko izategereza ko hari ishyaka rijya kuyisaba ko bakorana urugaga kuko gushyigikirwa kwayo kwiyongereye muri aya matora.

Ishyaka Democratic Alliance (DA) rishobora gukorana na ANC mu turere twinshi.

Mu matora y’inzego z’ibanze yo mu 2016, ANC yagize amajwi hafi 54% mu gihugu hose, DA ibona 27%, naho EFF yari yabonye amajwi 8%. Muri aya matora y’uyu mwaka, EFF yateye intambwe mu kugira abayishyigikiye, mu gihe DA hari abo yatakaje mu hantu hari hasanzwe hazwiho ko ari ku gicumbi cy’abayishyigikiye.

Nta gushidikanya ko ahiherereye abayobozi ba ANC babona ibi byavuye mu matora nk’ikibazo gikomeye kuri iri shyaka. Ariko imbere ya za ‘cameras’ z’itangazamakuru, abakuru b’iri shyaka bavuga inkuru itandukanye.

Jessie Duarte, umunyamabanga mukuru wungirije wa ANC, ati:” Ntabwo twatsinzwe, turi ishyaka ryatsinze“.

Akomeza ati” Yego imibare yacu yagabanutse ariko ibyo ntabwo bitugira abatsinzwe… ntabwo dusuzugura abatora, badushyize muri uyu mwanya kandi ntabwo tubangamiwe no kuba muri uyu mwanya“.

Ibiganiro ku gukora ingaga no kwifatanya gushya byitezweho guhindura isura ya politiki y’Afurika y’epfo. Aya matora ashobora kuba nk’isuzuma ry’ibishobora kwitegwa kuba mu matora rusange yo mu 2024, ashobora kuba aya mbere y’ingenzi cyane abayeho kuva harangira ubutegetsi bwa ba nyamucye b’abazungu mu 1994.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →