Amagare: Ndayisenga Valens yazamuye ibendera ry’u Rwanda

 

Valens Ndayisenga umukinnyi w’umukino w’amagare mu Rwanda, mu isiganwa ry’amagare ryahawe izina rya African Continental Championship ribera muri Maroc yafashe umwanya wa mbere yegukana umudari wa Zahabu.

Ndayisenga valens Umunyarwanda w’imyaka 21, Kuri uyu wa gatatu yegukanye umudari wa zahabu mu isiganwa ry’amagare riri kubera muri Maroc aho basiganwaga buri muntu ku giti cye (Individual Time Trial ) uyu musore muri km 40 na m 900 akaba yakoresheje iminota 53 amasegonda 59 n’iby’ijana 43.

Muri iri siganwa ry’amagare ry’abatarengeje imyaka 23, Amanuel Ghebreigzabhier niwe waje ari uwa 2 akurikiye Umunyarwanda Valens Ndayisenga aho uyu yakoresheje ibihe bingana n’iminota 54 amasegonda 05 n’iby’ijana 85, uyu akaba ari umunya Eritrea.

Abderrahmane Bechlaghem umunya Algeria niwe wafashe umwanya wa gatatu akoresheje iminota 54 amasegonda 06 n’iby’ijana 33.

Abakinnyi b’u Rwanda bari mu isiganwa ry’amagare muri Maroc bagize Team trial mu bagabo ni: Areruya Joseph, Biziyaremye Joseph, Ndayisenga Valens na Byukusenge Patrick.

Valens Ndayisenga umunyarwanda wazamuye Ibendera ry’u Rwanda muri Maroc, yabaye uwambere mu basiganwa buri muntu ku giti cye akaba n’uwagatandatu mu basiganwa muri rusange.

 

Intyoza.com

 

Umwanditsi

Learn More →