AMAJYEPFO: Abayobozi basabwe gucira bugufi abo bayobora no gukorana neza

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Assumpta Ingabire yabwiye abayobozi bo mu ntara y’Amajyepfo ko bakwiye guca bugufi no gukorana neza n’abo bayobora, bakareka gukomera kurusha izina ry’Akarere bayoboye. Yabibukije ko nta wakorana n’abakozi bamutinya, abasaba kurangwa n’imyitwarire myiza n’ukuri mu byo bakora.

Uyu muyobozi, ibi yabivugiye mu nama yahuje abahagarariye inama Njyanama z’utu turere tugize iyi Ntara, abayobozi n’abafatanyabikorwa mu iterambere, abacunga imari (Djaf)z’uturere ndetse na Komite Nyobozi.

Yababwiye ko nta muyobozi ukwiye kujya hejuru ngo yumve ko abo akorana nabo abaruta kuko bose bakorera umuturage. Ko “Icyubahiro bakugomba bakiguha kuko wakoze neza. Barakiguha nta kabuza kuko baba bakwiyumvamo, ariko uko waba uteye kose kutamenya amakuru ntibiguha uburenganzira bwo kubeshya ku buzima bw’abaturage kuko iyo udakorana neza nabo ushinzwe nabo barakubeshya”.

Akomeza abibutsa ko buri wese akoze inshingano ze ntawakongera kubeshya muri raporo runaka ndetse na bya bipimo ”tubeshya rimwe na rimwe by’imibereho myiza y’abaturage byagabanuka ibindi bikazamuka”. Akomeza abibutsa ko byose bijyana no gukorana n’abafatanyabikorwa neza kuko aribo bazafasha guhigura imihigo.

Dr Usta Kayitesi Umuyobozi w’ikigo cy’Imiyoborere mu Rwanda (RGB) mu kiganiro yahaye aba bayobozi, yababwiye ko bakwiye gukorera abaturage aho kwirirwa mu matiku n’ibindi bituma umuturage ahora asiragira. Yabasabye kandi guharanira kuba abayobozi beza bafasha abakozi gukora no kuzuza inshingano zabo.

Yagize ati” Kugirango imiyoborere irusheho kuba myiza, mukwiye gukorera abaturage aho kwirirwa mu matiku kuko bicamo abakozi ibice, bigatuma umuturage ahora asiragira. Mukwiye kurenga ibi mukaba abayobozi b’abakozi beza kuko bagufasha kuzuza inshingano zawe bigatuma bakomeza kwiteza imbere”.

Yongeyeho ko iyo ufite imibare y’abaturage runaka batagira amacumbi muri uyu mwaka, n’ukurikiraho ntibagabanuke ahubwo bariyongera kuko ntacyo uba ushoboye. Yabagiriye inama ko mu gihe bimeze bityo, “ushatse wakwigendera kuko ntuba ubashije gukorana n’abafatanyabikorwa” kandi nibo bafite byinshi bagufasha.

Yagize ati” Niba muri uyu mwaka ufite imibare runaka y’abadafite amacumbi ndetse umwaka ukurikiyeho bagakomeza kwiyongera, ntacyo uba ushoboye kuko uba uvugira ahantu hamwe utabashije gukorana n’inzego zitandukanye ndetse n’abafatanyabikorwa bari mu ihuriro ryabo. Ntabwo uba ubegera ngo bagufashe kuko Leta ntabwo yakora yonyine ibyo bikorwa”.

Umuyobozi w’Abayobozi b’uturere two mu ntara y’amajyepfo akaba n’umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Erasme Ntazinda avuga ko imiyoborere myiza ijyana no gucira bugufi abo mukorana, ntushukwe n’intebe wicayeho kuko ukorera abaturage. Yemeza ko impanuro bahawe zizabafasha gukomeza kunoza ibyo bakora ndetse anakangurira bagenzi be kujyanamo n’abafatanyabikorwa kuko bose bakorera abaturage.

Yagize ati” Imiyoborere myiza ijyana no gucira bugufi abo uyobora ndetse mugakorana neza nta kwishishanya kuko buri wese akoze inshingano ze abaturage dukorera byababera byiza, kuko gushukwa n’intebe y’icyubahiro ntabwo wagera ku ntego zawe. Izi mpanuro tugenda duhabwa zidufasha gukomeza kunoza ibyo dukora kandi tukabikorana n’abafatanyabikorwa bacu dufite kuko twese ni ineza y’abaturage dukorera”.

Hashize igihe mu turere tugize intara y’Amajyepfo ndetse n’ahandi humvikana amakuru y’uko hari abayobozi cyangwa abakozi bakorana, barebana ay’Ingwe ndetse bamwe bakagira n’abakozi babakurikira ugasanga aho gukora akazi bakomeza kuba mu makimbirane ndetse ugasanga abaturage basiragizwa ntibahabwe serivisi ku gihe nkuko byakagombye, ibi kandi bituma hari raporo zerekana ko abaturage badakunze serivisi bahabwa abandi bagatakariza icyizere abayobozi.

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →