Ambasaderi w’ Ubutaliyani mu Rwanda yagiranye ibiganiro n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda

Mu Gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 4 kamena 2019,  uhagarariye igihugu cy’ubutaliyani mu Rwanda Domenico Fornara yagiranye ibiganiro n’umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda byibanze ku kungurana ibitekerezo ku mikoranire ya polisi z’ibihugu byombi.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza yavuze ko ibi biganiro byibanze ku kongera ubufatanye busanzwe burangwa hagati ya Polisi zombi aho usanga abapolisi b’u Rwanda bahabwa amahugurwa amwe na mwe k’ubufatanye na Polisi y’Ubutariyani.

Aba bayobozi bombi bakaba baganiriye k’umubano urambye usanzwe uranga Polisi z’ibihugu byombi ndetse n’ubufatanye mu kubaka ubushobozi.

Igihugu cy’ubutaliyani gisanzwe kigirana ubufatanye n’u Rwanda mu gutanga amahugurwa ku bapolisi b’u Rwanda.

Ubwo Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Johnston Busingye, yahaga ipeti rya Constable abanyeshuri 1342 bari bamaze amezi icumi bakurikirana amasomo abemerera kwinjira muri Polisi y’u Rwanda, yavuze ko igihugu gifite gahunda yo gushakira amahugurwa abapolisi b’u Rwanda yo gukarishya ubumenyi.

Yagize ati “Muri gahunda dufitiye Polisi y’u Rwanda, harimo kubongerera amahugurwa y’imbere mu gihugu ndetse n’ayo hanze yacyo kugira ngo bakomeze gukarishya ubumenyi  mu gutanga serivise nziza ku baturage.”

Ibi akaba yarabivuze mu muhango wo gusoza amahugurwa ku bapolisi  bato 1342 bari bashoje amasomo bafatiraga mu ishuri rya Polisi riherereye i Gishari .

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →