Bill Gates yasezeye muri Microsoft mu gihe yarimo akorwaho iperereza ku rukundo n’undi mugore

Kompanyi ya Microsoft yari irimo ikora iperereza kuri Bill Gates, umwe muri babiri bayishinze. Ni iperereza rijyanye n’umubano n’undi mugore wari umaze imyaka 20, mbere gato yuko yegura akava mu buyobozi bukuru bwayo mu mwaka ushize.

Iyi kompanyi y’ikoranabuhanga yemeje ko yari yatangije iperereza nyuma y’impungenge zatangajwe ku myitwarire ye. Iyi kompanyi yavuze ko yakoze iperereza hamwe n’ikigo cy’ubujyanama mu mategeko, kandi igaha ubufasha uwo mukozi wayo wayigejejeho ikirego.

Umuvugizi wa Bwana Gates yahakanye avuga ko icyemezo cye cyo kwegura akava mu nama nkuru y’ubuyobozi bwa Microsoft nta ho cyari gihuriye na gato n’iryo perereza.

Amakuru ajyanye n’iryo perereza yamenyekanye nyuma yuko mu ntangiriro y’uku kwezi Bill na Melinda Gates batangaje icyemezo cyabo cyo gutandukana nk’abashakanye nyuma y’imyaka 27 bari bamaze babana nk’umugabo n’umugore.

Ku wa mbere, umuvugizi wa Microsoft yavuze ko iyi kompanyi ikora za ‘softwares’ yakiriye ikirego mu mpera y’umwaka wa 2019 kivuga ko Bwana Gates yari “yarashatse gutangiza umubano wa hafi” n’umukozi w’umugore mu mwaka wa 2000.

Uwo muvugizi yagize ati: “Akanama k’ubuyobozi bukuru kasuzumye iyo mpungenge, gafashijwe n’ikigo cy’ubujyanama mu mategeko cyo hanze [kitari icyo muri kompanyi], mu gukora iperereza ryimbitse. Mu iperereza ryose, Microsoft yahaye ubufasha busesuye uwo mukozi watangaje iyo mpungenge”.

Iryo perereza ntabwo ryageze ku mwanzuro, kuko Bwana Gates yeguye ku mwanya we mu nama nkuru y’ubuyobozi bwa Microsoft mbere yuko rirangira.

Mu butumwa yatangaje ku rubuga rwa LinkedIn mu kwezi kwa Gatatu kwa 2020, Bwana Gates yavuze ko yafashe icyo cyemezo kugira ngo ashobore kubona umwanya uhagije wo kwita ku kazi ke mu kigo cye gitanga imfashanyo cya Bill & Melinda Gates Foundation. Byabaye hashize amezi atatu yongeye gutorerwa kuyobora inama nkuru y’ubuyobozi.

Icyo gihe, yanditse ati: “Mu cyubahiro kuri Microsoft, kwegura mu nama nkuru y’ubuyobozi ntabwo bivuze na gato kwegura muri kompanyi. Microsoft izahora iteka ari igice cy’ingenzi cy’akazi ko mu buzima bwanjye…,Ndumva mfite icyizere kurusha mbere hose ku iterambere kompanyi irimo kugeraho ndetse n’uburyo ishobora gukomeza kuba ingirakamaro ku batuye isi”.

Ariko ku cyumweru, ikinyamakuru The Wall Street Journal cyo muri Amerika cyatangaje ko inama nkuru y’ubuyobozi bwa Microsoft yari yafashe icyemezo ko kuba Bwana Gates hari aho ahuriye n’umukozi w’umugore bidakwiye, ndetse ko agomba kwegura.

Umuvugizi wa Bwana Gates yemeye ko uwo mubano wabayeho ubwo yari abibajijwe n’icyo kinyamakuru, ariko ahakana avuga ko nta ho byari bihuriye n’icyemezo cye cyo kwegura.

Ati: “Habayeho umubano mu myaka hafi 20 ishize warangiye mu bwumvikane. Icyemezo cya Bill cyo kuva mu nama nkuru y’ubuyobozi nta ho cyari gihuriye na gato n’iki kibazo. Mu by’ukuri, mu myaka myinshi mbere yaho yari yaravuze ko ashaka kumara igihe kinini kurushaho mu bikorwa bye byo gufasha”.

Ikigo Bill & Melinda Gates Foundation cyabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko cyemeranya n’ibyo. Bill na Melinda Gates batangaje ko batandukanye mu ntangiriro y’uku kwezi kwa gatanu.

Bombi bakoresheje za miliyari z’amadolari mu bikorwa byo gutanga imfashanyo mu bice bitandukanye ku isi, ndetse basezeranyije ko bazakomeza gukorera hamwe mu kigo cyabo cyo gufasha, na nyuma yuko ibijyanye na gatanya yabo byose bizaba bimaze gushyirwa mu bikorwa.

Ibitangazamakuru byo muri Amerika byatangaje ko abo bombi bemeranyijwe ku igabana ry’umutungo mbere yuko batangaza ko batandukanye.

Umuherwe Gates, w’imyaka 65, ni we muherwe wa kane ku isi, nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru Forbes. Abarirwa umutungo wa miliyari 124 z’amadolari y’Amerika.

Mu myaka ya 1970, afatanyije na Paul Allen wapfuye mu 2018, yashinze Microsoft. Ndetse yayigumyemo mu buryo buhoraho kugeza mu 2008.

Umutungo w’inyubako wa Bill na Melinda Gates ucyekwa ko ubarirwa muri za miliyoni z’amadolari, ukaba uherereye muri leta za Washington, Florida na Wyoming. Urugo rwabo rw’ibanze ni inzu iri ku nkengero y’ikiyaga mu mujyi wa Medina muri leta ya Washington, bitangazwa ko ifite agaciro katari munsi ya miliyoni 127 z’amadolari.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →