Burera: Abahinzi bamaganye imbuto y’ibigori y’intuburano bazaniwe na RAB

Abaturage b’Abahinzi bo mu mirenge ya Kagogo, Kinyababa na Cyanika yo mu Karere ka Burera, bashinja ikigo cy’Igihugu gifite Ubuhinzi mu nshingano zacyo-RAB kubaha imbuto y’ibigori y’intuburano itakorewe ubushakashatsi ngo ibe iberanye n’ubutaka bwabo. Ikigo RAB, kibasaba kwihangana bakongera guhinga iyo mbuto mu gihe ngo hagikorwa ubushakashatsi bugamije kumenya icyatumye itera. Bahakanye baratsemba, basaba ko ijyanwa aho yera.

Kwamagana iyi mbuto y’ibigori ya RHMH 1520 y’intuburano bavuga ko yabarumbiye, babigaragarije ubuyobozi butandukanye mu kiganiro cyabahuje n’abaturage b’Abahinzi, cyabereye mu Murenge wa Kagogo kuri uyu wa 05 Werurwe 2022, aho cyateguwe n’Umuryango w’Abanyamakuru baharanira Amahoro-Pax Press, ifatanije n’Umuryango uharanira kurwanya akarengane na Ruswa – Transparency International Rwanda/TIR. Bavuga ko aho kweza ibigori, hazamutse ubwatsi bw’amatungo.

Umuhinzi Dusingizimana Damien, mu mvugo ahurizaho na bagenzi be, yabwiye abayobozi ko nk’Abahinzi nta ruhare bagira mu ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo y’Ubuhinzi. Ko ndetse, aha ari naho hava kuba usanga bo basabwa gusa gushyira mu bikorwa ibyavuye hejuru bibasanga, aho kuba biva hasi bijya hejuru.

Agaragaza ko iyi miterere yo kuba basabwa gushyira mu bikorwa ibyo batagizemo uruhare aribyo birangira bibagizeho ingaruka nk’izo zirimo guhabwa imbuto zitaberanye n’ubutaka bahinga. Ashimangira ko mu gihembwe cy’ihinga gishize bahawe imbuto y’ibigori ya RHMH 1520 itaberanye n’ubutaka bwabo ikaba yarabarumbiye kuko aho kugira ngo beze ibigori, hazamutse ubwatsi bw’amatungo. Kuribo ngo ni agahinda gusa.

Habarurema Innoncent, waje ahagarariye umuyobozi wa RAB Sitasiyo ya Rwerere, yabwiye abahinzi n’abayobozi bari bitabiriye ikiganiro ko imbuto abahinzi bamagana ikiri nshya, ko ahubwo ishobora kuba ifite ibindi bibazo bari bacyiga, ko imyanzuro kuri yo itaraboneka ifatika. Avuga ko hari isesengura ryakozwe hakaba hategerejwe igisubizo.

Avuga ko aho yaba itaragaragaje umusaruro nkuko byari byitezwe, hagisuzumwa ngo hamenyekane impamvu zabiteye. Kuba abaturage bavuga ko ntayo bazongera gutera we yagize ati“ Kongera kuyitera ndumva atari ikibazo kinini, cyane cyane ko n’imirima yo kwerekana ko ishobora kwitwara neza n’ubu ng’ubu, mu myanzuro igendeye ku bipimo by’imbanziriza bisubizo byavuye ku isuzuma, byagaragaje yuko, ntabwo iraba mbi ku buryo twayitera amabuye. Twakongera tukayitera tukareba, nta kintu byaba bitwaye”.

Maniriho Iyanze Jean Damascene, Umucuruzi w’inyongeramusaruro- Agro dealer, akaba n’umuhinzi wabigize umwuga mu Murenge wa Kagogo, yashimangiye ibyavuzwe n’abaturage ku mbuto yabarumbiye ndetse agaragaza ko abaturage bari bamumereye nabi bazi ko yabahangitse, asa n’ubabwira ko ababikoze biyiziye aribo bakwiye guhanga amaso we bakamureka. Yavuze ko ubwo bene ubwite baje noneho ari businzire.

Yagize ati“ Twagize amahirwe, aba ni abaturage bari hano kandi uko mubabona ni abahinzi ndetse benshi babigize umwuga nanjye ndimo. Kuri ino mbuto, hari itandukaniro kuko njyewe hamwe ndaza kuryama nsinzire kuko babonye ababitubuye. Babaga bazi ko ari njye wayizanye nkabahangika, ariko biboneye neza ba bandi bayitubura, nibo bayimpaye nanjye ndayizana ngo iberanye n’Akarere”.

Akomeza ati“ Kugira ngo binatworohere mu najyane icyifuzo cyacu nk’abaturage, mugende mubabwire ko ino mbuto itaberanye n’akarere ka Burera”. Akomeza avuga ko iyi mbuto nubwo yayitangira ubusa hari abatayifata, ko rero yajyanwa aho ibasha kwera.

Avuga kuri izi mpungenge z’abahinzi no kuba bagaragaje ko badakozwa ibyo kongera guhinga imbuto bavuga ko yabarumbiye, Mupiganyi Appolinaire, Umubyamabanga Nshingwabikorwa wa Transparency International Rwanda-TIR, yagize ati “ Kuba hari ikintu kibabangamiye, ikintu bagaragaza ari iyo mbuto itariho yera, ibasubiza inyuma mu iterambere ry’urugo no mu bukungu bwabo, ngira ngo ni ikintu inzego ziri hano, RAB yakwitaho”.

Akomeza agaragaza ko gahunda iyo ariyo yose igiye gushyirwa mu bikorwa ahantu hagombye kwitabwa ku byo abo bantu babona byabanogera. Asaba ko aho bamaze kuyitera bakomeza bakayisigasira bakareba ko hari ikintu cyavamo, ariko ko niba hari ubundi buryo aho yera hashyirwa imbaraga, aho itera hagashakwa ibindi bisubizo aho gusunikira abagaragaje ko itera kongera kuyitera.

Mwanangu Theophile, Umuyobozi w’Akarere ka Burera wungirije ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza y’Abaturage, avuga ku kibazo cyagaragajwe n’abaturage ku mbuto y’ibigori itarabahiriye, yavuze ko koko ikibazo cyagaragaye kandi ko kibabaje, ko icyo bakomeza gukora ari ubuvugizi.

Ashimangira ko nk’ubuyobozi, bakoranye na MINAGRI ndetse na RAB kugira ngo iki kibazo kibe cyakwigwa noneho hazabeho gushakira abaturage imbuto iberanye n’ubutaka, iberanye n’ikirere abaturage bahingamo kugira ngo bazabashe kubona umusaruro mu gihembwe cy’ihinga gitaha”.

Muri iki kiganiro cyahuje Abaturage b’Abahinzi ndetse n’ubuyobozi butandukanye, umukozi wa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu waje ahagarariye Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney, yashimiye abateguye iki kiganiro, yizeza abahinzi ko ibyifuzo bagaragaje, byaba ibyo bashima n’ibyo banenga yabyumvise kandi ko abishyikiriza Minisitiri wamutumye.

Munyaneza Theogene

Umwanditsi

Learn More →