Burera: Hafatiwe imodoka ipakiye ibicuruzwa bya magendu

Ku makuru yatanzwe n’abaturage Polisi ikorera mu karere ka Burera Kuri uyu wa 19 Mata 2019 yafatiye mu murenge wa Nemba imodoka Prado RAA 534Q ipakiye ibicuruzwa bya magendu byiganjemo imyenda ya caguwa.

Chief Inspector of Police (CIP) Alex Rugigana Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru yavuze ko iyi modoka yafashwe bigizwemo uruhare n’abaturage batanze amakuru.

Yagize ati ” Nyuma  yuko abaturage bamenye ububi bwa Magendu hari uwo babonye bagira amakenga bihutira kumenyesha Polisi, maze isanga amakenga bari bafite afite ishingiro kuko yahise ifata umugabo wavaga muri Centre ya Gitanga yerekeza Base apakiye magendu.”

CIP Rugigana akomeza asaba umuntu wese ugifite umutima wo gucuruza magendu kubireka kuko atazigera ahirwa, inzego z’umutekano ziri maso, n’abaturage bakaba bamaze gusobanukirwa ububi bwayo.

Yagize ati “Iyo ukoze ubucuruzi butemewe n’amategeko bikugiraho ingaruka kuko urafatwa ukabihanirwa n’amategeko, amafaranga washoye ukayabura, ayo wifuzaga kubona nayo ntube ukiyabonye bigatuma uba umuzigo ku muryango wawe warugutezeho byinshi .”

CIP Rugigana asoza ashimira abaturage bamaze kumenya ububi bwa magendu bakaba barahagurukiye kuyirwanya binyuze mu gutanga amakuru. Yaburiye abagikora ubucuruzi bwa magendu kubireka kuko inzego z’umutekano ziri maso kubufatanye n’abaturage uzabikora wese azafatwa kandi akagerwaho n’ibihano biremereye.

Nyuma yo kugirwa inama k’umushoferi, imodoka n’ibyo yari apakiye byashyikirijwe ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu (Revenue Protection Unit) mu karere ka Burera.

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →