Burundi-Gitega: Igitero cya Grenade cyahitanye 2 hakomereka benshi

Abantu babiri nibo bivugwa ko baguye mu gitero cya grenade cyakozwe mu ijoro ryo kuri iki cyumweru ku murwa mukuru wa Politike i Gitega. Abandi bantu bagera ku munani bakomeretse. Iyo grenade yatewe mu banyagihugu bagizwe ahanini n’abanywanyi/abayoboke b’ishyaka riri ku butegetsi bari aho banyweraga.

Akabari katewemo iyo Grenade nkuko VOA dukesha iyi nkuru ibitangaza, kari ku masangano y’imihanda Gitega-Ngozi-Muyinga hagati na hagati. Ni i ruhande rw’ahahagarara imodoka zitwara abantu n’ibintu, ahazwi nka Zege.

Amakuru ijwi ry’Amerika rikesha umwe mu gipolisi cy’u Burundi, yemeza ko ibi byabaye ari ukuri. Agira ati “Abantu babiri bahise bapfira aho nyine. Hari n’abandi benshi bakomeretse. Bajyanywe kuvurirwa ku bitaro”.

Abantu benshi bahagaritswe n’igipolisi, nk’uko bivugwa n’ababibonye. Ariko bane bikekwa kuba bagize uruhare muri ubwo bwicanyi ni bo bagumye bafungiwe mu gasho k’igipolisi ku murwa mukuru wa politike nk’uko VOA yabibwiwe na bamwe mu bayihaye amakuru bo mu nzego z’umutekano.

Undi muntu wa gatatu yishwe mu ijoro ryo kuri iki cyumweru ni umugabo aba ahitwa Gasekanya muri komine Gitaramuka, intara ya Karusi ihana urubibe na Gitega.

Uwishwe yamenyekanye umwirondoro akaba yitwa Bernard Inamoya. Yishwe arashishijwe imbunda yo mu bwoko bwa pistolet. Musitanteri wa Gitaramuka Pascaline Ndagijimana avuga ko akeka ko ibibazo bifatiye ku butaka/amatongo byaba ari byo biri inyuma y’ubu bugizi bwa nabi. Abantu babiri bikekwa kubigiramwo uruhare batawe muri yombi na Polisi.

Icyo gitero cya grenade cyakozwe ku murwa mukuru wa Politike cyabaye nyuma y’icyabaye ku kibuga cy’indege cya Bujumbura, umurwa mukuru w’ubutuzi/ubukungu mu ijoro ryo kuwa Gatandatu rishyira ku cyumweru. Kigambwe na Red Tabara, itsinda ry’abarwanyi b’Abarundi bafite ibirindiro muri Republika iharanira Demokarasi ya Kongo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Ariko umuvugizi w’igisirikare cy’Uburundi Colonel Floribert Biyereke yavuze ko ibyo ari “ibihuha“.

Umukuru w’igihugu cy’Uburundi yitabiriye inama ya 76 ya ONU y’abakuru b’ibihugu n’ama Leta aherekejwe n’umutamukanyi/umugore we, yakoresheje icyo kibuga cy’indege nubwo umuvugizi w’iryo tsinda ry’abitwaje intwaro we yemeje kuri Radiyo ijwi ry’Amerika ko intambara zakomeje kuri iki cyumweru hagati y’abarwanyi bawo n’igisirikare cy’Uburundi mu ishyamba kimeza rya Rukoko ahari ibigo by’ikibuga cy’indege cya Bujumbura.

Ku rundi ruhande, BBC yo itangaza ko abakomerekeye muri iki gitero ari 16, ko ndetse iyi mibare ishobora no kwiyongera.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →