• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
12/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubugizi bwa nabi bategeraga abantu mu nzira
12/07/25
Kamonyi-Nyarubaka: Murashishikazwa no gucuruza ariko twe dushishikajwe no kugira abaturage bafite ubuzima bwiza-Visi Meya Uzziel
12/07/25
Kamonyi-Karama: Icyo Gitifu w’umurenge avuga ku iyibwa rya Mudasobwa 67 mu kigo cy’Ishuri
12/07/25
Kamonyi-Ngamba: Harakekwa urupfu rw’Umugabo wishwe n’umugore we n’umwana yibyariye

Cooproriz yagabiye inka abanyamuryango bayo bitwaye neza

Editor
November 6, 2015
Ifoto umuturage ahabwa inka

Bamwe mu banyamuryango ba Koperative y’abahinzi b’umuceri ba Mukunguri mu karere ka Kamonyi bahawe inka z’ishimwe.

Abahinzi bibumbiye muri koperative abahuzabikorwa COOPRORIZ ihinga umuceri mu gishanga cya Mukunguri kiri hagati y’akarere ka Kamonyi na Ruhango, bamwe muribo bagabiwe inka mu rwego rwo kubashimira ko bakoze neza mu gihe bamaze muri koperative.

Inka zatanzwe zahawe abahinzi b’umuceri bakiri hasi mu iterambere kugirango nabo ubwabo babashe kuzamuka bagere k’urugero rushyitse bityo biteze imbere atari gusa mu buhinzi ahubwo banabashe korora babone amata , ifumbire ndetse n’ifaranga riva mu bworozi.

Habinshuti Philbert umwe mu baturage wagabiwe inka ubwo yaganiraga n’intyoza.com yavuze ko yishimira kuba agabiwe ngo kuko atari yarigeze atunga inka uretse iyo umubyeyi we yigeze amuragiza nabwo ngo bwacya akayimwambura .

Ifoto y' inka
Inka z’ishimwe

Habinshuti avuga ko inka yagabiwe atari iye wenyine nubwo izamugeza kuri byinshi ,agira ati

iyi nka izampa ifumbire , amata , izamfasha kunzamura nikura mu bukene kandi mugihe izaba yororotse nzoroza n’abandi kugirango twese twikure mu bukene.

Uretse inka zatanzwe zigera kuri 15 zisanga izindi 45 zari zaratanzwe , iyi koperative yanatashye k’umugaragaro ivomo rya kijyambere ryahawe abaturage bose bo mugace ikoreramo ubuhinzi bw’umuceri mu rwego rwo kubegereza amazi meza.

Ubuso bwa hegitari 700 nibwo bw’iyi koperative nubwo bwose butabyazwa umusaruro kubera ubushobozi budahagije , kababa basaba ubufasha kugirango babubyaze umusaruro dore ko banafite uruganda rutunganyirizwamo umusaruro wabo aho barufitemo imigabane isaga 38.

Ifoto y'umulima wumuceli
Umulima w’umuceli

Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi Rutsinga Jaques wari umushyitsi mukuru yijeje aba bahinzi ubufatanye mugukomeza iterambere bamaze kugeraho ndetse abizeza ko akarere kazababa hafi mu kubafasha ,kubagira inama ndetse no kubakorera ubuvugizi .

Ku bw’iterambere abahinzi bamaze kugeraho ndetse kumwe n’uruganda rwabo rutunganya umusaruro w’umuceri ngo barateganya byinshi mu bikorwa byo kwiteza imbere no kwagura ibikorwa kugirango buri muhinzi azabashe gutera imbere abikesha kuba muri koperative.

Reba andi mafoto ya bimwe mu kikorwa by’aba bahinzi :

[maxgallery id=”586″]

Share Article

Follow Me Written By

Editor

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5832 Posts

Politiki

4083 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga