Félix Tshisekedi yavuze amagambo akomeye, y’ubuhanga nyuma y’intsinzi y’agateganyo

Nyuma y’uko komisiyo y’igihugu y’amatora yigenga ya Kongo-CENI itangaje ko Félix Tshisekedi Tshilombo ariwe uza ku isonga mu majwi y’amatora y’umukuru w’iki Gihugu amaze kubarurwa, Tshisekedi yatangaje ko atazaba Perezida w’ishyaka akomokamo, ko atazaba uw’ubwoko. Ni umunsi abona nk’uw’amateka akomeye.

Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, watangajwe na komisiyo y’amatora-CENI muri kongo ko ariwe watsinze amajwi y’agateganyo y’amatora y’umukuru w’Igihugu yabaye tariki 30 Ukuboza 2018, kuri uyu wa 10 Mutarama 2019 yavuze mu magambo ye ko atazaba Perezida w’ishyaka rya UDPS akomokamo cyangwa se ngo abe uw’ubwoko bw’aba Luba.

Mu magambo ye nk’uko tubikesha Radio Okapi, Tshisekedi yagize ati “ Si nzaba Perezida w’ishyaka rya Politiki UDPS, w’ubwoko, bw’aba LUBA, nzaba Perezida w’abanyekongo bose( abagabo n’abagore).”

Tshisekedi, yavuze kandi ku nzira y’amatora n’uburyo ibyo bamwe bari bayitezemo ataribyo babonye. Yagize ati” kubijyanye n’inzira y’amatora, nta watekerezaga ko amatora yaba mu mutuzo, mu mahoro. Bose batekerezaga ko tuzagira ugushyamirana, imvururu, kumeneka kw’amaraso. Nta watekerezaga ko muri iyi nzira, umukandida utavuga rumwe n’ubutegetsi yakwegukana intsinzi. Ndishimye ku bw’abanyekongo.” Aya magambo yayatangarije ku kicaro cy’ishyaka UDPS i Kinshasa.

Kubwa Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, umuhungu wa Etienne Tshisekedi, uyu wa Kane tariki 10 Mutarama 2019 ni umunsi w’amateka akomeye muri Kongo, amateka ku batavugarumwe n’ubutegetsi.

Félix Tshisekedi, ashimira bikomeye ababyeyi barimo se umubyara batangije ishyaka UDPS ribonwa nk’ikimenyetso cy’intsinzi, ashimira kandi Perezida Joseph Kabila agiye gusimbura mu gihe ariwe wakwegukana itsinzi. Asaba ko abantu ubu badakwiye kubona no gufata Perezida Joseph Kabila nk’uwo bahanganye, ahubwo uwo bafatanije mu rugamba rwa Demokarasi muri iki gihugu.

Mu majwi y’agateganyo yatangajwe na CENI, Tshisekedi niwe uri imbere ya batatu bari bahanganye cyane. Yagize amajwi 38,57% by’amajwi y’agateganyo( miliyoni zisaga 7 z’abamutoye), mu gihe Matin Fayulu ari ku mwanya wa 2 n’amajwi 35,2% (amajwi asaga Miliyoni 6 y’abamutoye) naho Emmanuel Ramazani Chadary afite amajwi 23,8% (miliyoni zisaga 4 z’abantu bamutoye).

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →