Gasana Alfred wari ukuriye urwego rw’umutekano imbere mu gihugu muri NISS yagizwe Minisitiri w’Umutekano

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Kagame Paul kuri uyu wa 10 Ukuboza 2021, yashyize Bwana Gasana Alfred ku mwanya wa Minisitiri w’umutekano mu Gihugu. Ni nyuma y’igihe iyi Minisiteri isa n’itariho kuko uwayiherukagamo ni Gen. Patrick Nyamvumba.

Mu itangazo ibiro bya Minisitiri w’intebe byashyize ku rubuga rwa Twitter kuri iki gicamunsi, rivuga ko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, yashyizeho Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Bwana Alfred Gasana.

Bwana Gasana Alfred, wagizwe Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, ahawe uyu mwanya nyuma y’amezi arenga 19 iyi Minisiteri isa n’itariho kuko yaherukaga kuyoborwa na Gen. Patrick Nyamvumba wakuwe kuri uyu mwanya mu kwa Kane kwa 2020. Kuva icyo gihe nta Minisitiri wari warigeze ushyirwaho.

Dore itangazo ry’ibiro bya Minisitiri w’intebe uko rivuga;

intyoza

Umwanditsi

Learn More →