• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
13/07/25
Kamonyi-Ngamba: Abakekwaho kwica umugabo w’imyaka 45 bamaze gutabwa muri yombi
13/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubugizi bwa nabi bategeraga abantu mu nzira
13/07/25
Kamonyi-Nyarubaka: Murashishikazwa no gucuruza ariko twe dushishikajwe no kugira abaturage bafite ubuzima bwiza-Visi Meya Uzziel
13/07/25
Kamonyi-Karama: Icyo Gitifu w’umurenge avuga ku iyibwa rya Mudasobwa 67 mu kigo cy’Ishuri

Gukora itangazamakuru Kinyamwuga nibyo bizateza umunyamakuru imbere – Mbungiramihigo

Umwanditsi
September 26, 2016

Amahugurwa ahuje abanyamakuru bakorera ku mbuga nkoranyambaga (Online Media) ahuje abanyamakuru batandukanye, basabwe kwita ku mwuga wabo no gushyira hamwe kugirango baheshe umwuga wabo agaciro no kwiteza imbere.

Amahugurwa abera mu karere ka Musanze guhera taliki ya 22 kugera 27 Nzeli 2016, ahuje abanyamakuru batandukanye bakora itangazamakuru bakoresheje murandasi (internet), basabwe n’umunyamabanga mukuru w’inama nkuru y’itangazamakuru(MHC) gukora kinyamwuga kwihesha agaciro bashyira imbaraga zabo hamwe ngo biteze imbere.

Mbungiramihigo Peacemaker, Umunyamabanga mukuru w’inama nkuru y’itangazamakuru, yasabye abanyamakuru kuba maso, gukora kinyamwuga no kudatwarwa cyane ngo bibagirwe umwuga wabo n’agaciro ubafitiye. Yabasabye kandi ko ubwinshi bw’abakoresha imbuga nkoranyambaga n’ibihakorerwa bitagomba gutuma bahemuka cyangwa ngo bagwe mu makosa atesha agaciro umwuga bakora.

Bamwe mubanyamakuru na mwarimu ubigisha.
Bamwe mubanyamakuru n’umwe mu barimu arimo abigisha.

Aganira n’abanyamakuru bitabiriye aya mahugurwa, umuyobozi mukuru w’inama nkuru y’itangazamakuru, yavuze ko aya mahugurwa yateguwe mu rwego rwo gufasha kongerera ubumenyi n’ubushobozi abanyamakuru bakorera itangazamakuru kuri murandasi(internet). Yijeje abanyamakuru bitabiriye aya mahugurwa ko ibyiza biri imbere mu gihe bashyira imbaraga zabo hamwe.

Ashingiye kubikunze kugaragara ku mbuga nkoranyambaga, Mbungiramihigo yasabye abanyamakuru kudakoresha umwanya n’imbaraga bafite mu itangazamakuru ngo bakore amakosa arimo guhangana kwa bamwe cyangwa guhanganisha abandi byaba ku banyamakuru cyangwa se kugira undi wabibakoresha.

Mbungiramihigo, yabwiye abanyamakuru kandi ko amahugurwa bari guhabwa azarushaho kubafasha mu kunoza imikorere yabo nk’abantu bakoresha murandasi cyangwa se itangazamakuru rikoresha imbuga nkoranyambaga (internet / Social media).

Buri wese mu banyamakuru ahugiye ku mashine ajyendana na mwarimu.
Buri wese mu banyamakuru ahugiye kuri mashine ajyendana na mwarimu.

Mbungiramihigo, yasabye buri munyamakuru witabiriye amahugurwa, kwita ku mwuga akora, guha agaciro aya mahugurwa azirikana ko agomba kugira icyo amusigira mu mikorere, binyuze mu buryo bwo kumwongerera ubumenyi buruseho ku kumenya no gukora itangazamakuru rikoresheje murandasi(internet), binyuze kandi mu kubigisha uko bimwe mubyo batangagaho amafaranga bazajya babyikorera, kubungura muri rusanjye imikorere n’imikoreshereze y’imbuga nkoranyambaga.

Abanyamakuru bakurikiranye amasomo atangwa.
Bamwe mu banyamakuru bakurikiranye amasomo atangwa nta kurangara.

Abanyamakuru bari guhugurwa muri rusanjye, bashimye igikorwa cy’inama nkuru y’itangazamakuru cyo kubahugura, basabye kandi umunyamabanga mukuru w’inama nkuru y’itangazamakuru kuzabagenera umwanya uhagije wo kuganira kugira ngo bavuge ku bitekerezo by’uburyo babona imikorere yabo, bamugezeho ibibazo n’imbogamizi hamwe n’ibyo bumva byakorwa kugira ngo umwuga bakora urusheho kugenda neza. Ibyo basabye bemerewe ko bizakorwa mu gihe amahugurwa bateguriwe azaba asozwa.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5833 Posts

Politiki

4084 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga