Huye: Abagore bagera kuri 300 basabwe kurwanya ihohoterwa

Ku gicamunsi cyo kuwa Gatatu tariki ya 14 Kanama 2019, abagore bibumbiye mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya bagera kuri 300 bo mu kagari ka Gitovu, umurenge wa Kinazi mu karere ka Huye baganirijwe ku ruhare rwabo mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, irikorerwa abana n’abagore no kwimakaza ihame ry’uburinganire.

Ibi babiganirijwe n’umupolisi ushinzwe uburere mboneragihugu no guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu karere ka Huye, Inspector of Police (IP) Leonille Mujawamariya arikumwe na Dusengimana Ozee umuyobozi uhahagarariye African Evangelical Enterprise mu karere ka Huye.

IP Mujawamariya yabasobanuriye amoko y’ihohoterwa n’uburyo rikorwamo, ryaba irikorerwa abana n’abagore ndetse n’irishingiye ku gitsina. Yababwiye ko ibyaha by’ihohoterwa bishobora gukorwa n’ibitsina byombi umugabo cyangwa umugore. Umwe muri bo akaba yabuza uburenganzira ku mutungo cyangwa kumuhoza ku nkeke, abasaba kudaceceka igihe bahohotewe ahubwo bakihutira kubigeza ku nzego zibishinzwe.

Yagize ati “Iyo uhohotewe ukicecekera bikugiraho ingaruka nyinshi kuko na nyuma y’aho ushobora kongera guhohoterwa kuko urigukorera abona ko nta ngaruka bimugiraho.”

IP Mujawamariya yasabye aba bagore gukoresha neza amafaranga bakura muri aya matsinda no guharanira kwimakaza ihame ry’uburinganire kuko guhuriza hamwe no kuganira hagati y’abashakanye aribyo biteza imbere umuryango.

Yakomeje avuga ko kurwanya ihohoterwa iryo ariryo ryose ari kimwe mu bintu by’ibanze Polisi y’u Rwanda yiyemeje ifatanyije n’abaturage ndetse n’izindi nzego, itibagiwe no kurwanya n’ibindi byaha muri rusange.

Dusengimana Ozee umuyobozi uhagarariye African Evangelical Entreprese (AEE), umuryango utera inkunga amatsinda y’aba bagore yashimiye Polisi y’u Rwanda uruhare igira mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, irikorerwa abana n’abagore, asaba aba bagore kuba intangarugero mu kwimakaza ihame ry’uburinganire.

Aho yagize ati “Birashoboka ko hari abagore bashobora kwitwaza uburinganire bigatuma basuzugura cyangwa bagahohotera abo bashakanye, mwe mwagize amahirwe yo kubisobanurirwa murasabwa kugira uruhare rukomeye mu guca iri hohoterwa, kandi abarikora n’abarikorerwa mukabegera kugira ngo basobanukirwe neza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.” Yakomeje abasaba gutinyuka bakagana amabanki mu rwego rwo kurushaho kwagura ibikorwa bakora biteza imbere.

Mukamana Francine umwe mu bayobozi b’itsinda ryo mu kagari ka Gitovu avuga ko kuva yajya mu itsinda yungukiyemo byinshi bijyanye n’iterambere, asaba n’abandi bagore gukorera hamwe kuko bungukiramo byinshi bitandunye.

Yavuze kandi ko we na bagenzi be bagiye kugira uruhare rukomeye mu kurwanya iri hohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana n’abagore ndetse bakarushaho kwimakaza ihame ry’uburinganire kuko ariryo shingiro ry’iterambere ry’umuryango.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →