• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
13/09/25
Polisi y’u Rwanda yamaze guta muri yombi abantu bose bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda
13/09/25
Umwe muri 3 bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda yatawe muri yombi
13/09/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Ukekwaho gusambanya umwana wa 17 agahunga yatawe muri yombi
13/09/25
Gisagara: Umuyobozi w’Ikigo cy’Ishuri yatawe muri yombi azira ibiryo by’abana

Huye: Dasso bifatanije n’abaturage gutera ibiti 7750

Umwanditsi
October 25, 2020

Tariki ya 23/10/2020 Urwego rwa DASSO rukorera mu Karere ka Huye rwafatanyije n’abaturage gutera ibiti bivangwa n’imyaka bigera kuri 7750 mu murenge wa Huye, Akagari ka Sovu, Umudugudu wa Kabagendera.

Si ubwa mbere abakozi b’uru rwego rwa Dasso bakora ibikorwa nk’ibi byo gufasha no kugira uruhare mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage. Usibye kwifatanya n’aba baturage b’Umurenge wa Huye mu gutera ibiti, uru rwego mu gihe cy’imyaka 6 rumaze rukora hakozwe ibikorwa bitandukanye bigamije ubufatanye no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage ndetse n’iterambere bigizwe no kugabira amatungo abaturage, gutanga ubwisungane mu kwivuza(mutuel)gukora imiganda itandukanye ku nyubako zubakirwa abatishoboye, ubwiherero n’uturima tw’igikoni.

Abaturage baganiriye n’itangazamakuru bose bashimye iki gikorwa cyakozwe n’aba ba Dasso kuko cyerekana uburyo bakomeza kwimakaza ubufatanye no kwita ku buzima bw’abaturage, bitanga icyizere ko umuturage atari wenyine mu kugira uruhare mu kuzamura imibereho ye.

Umuhuzabikorwa wa DASSO mu Karere ka Huye Fabrice BAGARUKA yavuze ko ibi bikorwa bigamije kuzamura umubano w’abagize DASSO n’abaturage, no kugira uruhare mu kuzamura imibereho y’abaturage muri rusange. Yizeza abaturage ko ibi bikorwa bihuza DASSO n’abaturage bizakomeza kugirango hashimangirwe imikoranire myiza.

Venuste Habineza/Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5863 Posts

Politiki

4114 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1008 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

142 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga