Huye: Imiryango 51 y’Abanyarwanda bahoze mu mitwe yitwaje intwaro yakiriwe iwabo

Imiryango y’abanyarwanda y’abahoze mu mitwe yitwaje intwaro muri RDC irimo abagore n’abana bagiye gusubira mu miryango yabo hirya no hino mu karere ka Huye barasabwa gufatanya n’abo basanze muri gahunda zitandukanye za leta ndetse bagaharanira gukora bakiteza imbere.

Ibi byagarutsweho n’umuyobozi w’akarere ka Huye ubwo yashyikirizwaga na komisiyo y’igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare iyi miryango y’abanyarwanda basezerewe mu nkambi ya Nyarushihi mu karere ka Rusizi.

Abanyarwanda barimo abagore n’abana bari mu miryango 51 igizwe n’abantu 189 baravuga ko nyuma yo kuva mu mashyamba ya RDC aho bari bamaze imyaka myinshi babayeho nabi bakiriwe neza mu nkambi ya Nyarushishi iri mu karere ka Rusizi bahagirira ubuzima bwiza. Aha i Nyarushishi kandi ngo bahigiye byinshi bavuga ko bagiye kubishyira mu bikorwa bibafashe kwiteza imbere.

Umwe mu batahutse witwa Mukashyaka Mathilde yagize ati : « twageze i Nyarushishi tumeze nabi, dufite uburwayi kubera imibereho mibi yo mu mashyamba, baratuvura batwitaho ndetse batwigisha n’uburyo tugomba kwiteza imbere. Ku bw’ubumenyi nahakuye ubu nanjye ngiye guhinga norore ntere imbere».

Abo mu miryango yabo baje basanga, bagaragaza ko bishimye cyane kongera kubona abantu babo nyuma y’igihe kinini.

Umwe mu baje kwakira umuryango we utuye mu murenge wa Ngoma mu karere ka Huye yagize ati:« Ndishimye cyane kuba nongeye kubona umuryango wanjye. Yagiye ari umusore none haje umuryango we ugizwe n’umugore n’abana, ni ibyishimo gusa».

Mugenzi we bari kumwe nawe waje kwakira abo mu muryango we, avuga ko yiriwe arira kubera ibyishimo byo kongera kubonana n’abo mu muryango we nyuma y’igihe.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri komisiyo y’Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare, kabanda Jeannette avuga ko aba banyarwanda bitaweho bagahabwa iby’ibanze bibafasha mu buzima bwa buri munsi ndetse ko babigishije imyuga ku buryo bizabafasha kwiteza imbere.

Yagize ati:« Twabahaye ibikenerwa byose by’ibanze, turabavura barakira ndetse ku bufatanye na komisiyo ya demobilisation n’akarere ka Rusizi bahabwa amasomo atandukanye, basobanurirwa gahunda zose za leta, tukaba twizeye neza ko bazagera iwabo bakiteza imbere».

Umuyobozi w’Akarere ka Huye Ange Sebutege, avuga ko bishimiye guha ikaze iyi miryango igarutse iwabo, akaba abasaba gufatanya n’abo basanze bagakora bakiteza imbere cyane ko baje bisanga mu miryango.

Ati:« Baje basanga abandi mu gihugu ntibari bonyine, nibagende bafatanye n’imiryango basanze mu bikorwa bitandukanye baharanire iterambere ryabo n’igihugu muri rusange. Muri gahunda zose turajyana nabo, abakeneye amakuru turakomeza kubafasha n’abana bajyanwe mu mashuri». Akomeza ashima ko n’abatari bazi gusoma no kwandika bigishijwe nabyo bikazabafasha mu rugendo rw’ubuzima.

Abageze igihe cyo gufata indangamuntu, barazishyikirijwe.

Umuyobozi w’akarere ka Huye kandi na komisiyo yabazanye babashyikirije indangamuntu nk’icyangombwa kiranga buri munyarwanda wese.

Imiryango yasezerewe mu nkambi ya Nyarushishi yakiriwe mu karere ka Huye ni 51 naho mu basezerewe bose batashye mu bice bitandukanye by’igihugu ni 1886. Iyi nkambi bayakiriwemo tariki 21 Ukuboza 2019, bakaba bari bayimazemo amezi 11.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →