Ibiganiro byo mu mwijima si umwihariko w’abatabona

Ifoto ya dialogue in the dark

Kwinjira mu biganiro byo mu mwijima bifasha kumva neza uko abatabona babayeho.

Ibiganiro byo mu mwijima (Dialogue in the dark ) bikomeje kwereka no guhamiriza abantu babona  ko ubumenyi n’ubushobozi bw’abafite ubumuga bwo kutabona ari ntagereranywa mu bikorwa by’ubuzima bwa buri munsi banyuramo.

Mu cyumba cyihariye cyirangwa n’umwijima ukaze niho habera ibi biganiro aho ugeramo ufite amaso mazima,ubona nyamara ukayoborwa n’umuntu ufite ubumuga bwo kutabona kuko wowe ubona biba byakuyobeye udashobora no gutera intambwe ngo wijyane utayobowe.

Foto y’utabona ufite inkoni
Ufite ubumuga bwo kutabona ari n’inkoni yabugenewe

Ufashijwe n’umuntu ufite ubumuga bwo kutabona ndetse n’inkoni uhabwa , ufashwa kugera mucyumba , ugasabwa kwishakira intebe mu mwanya uba wateguriwe , ugahabwa imyitozo irimo guhabwa amafaranga ukamenya ayo uhawe utayareba , kwandika k’urupapuro , kwiha icyayi n’ibindi.

Kugera muri iki cyumba kuri benshi bituma bishyira mu mwanya w’umuntu ufite ubumuga bwo kutabona , kumuha agaciro ke , kumva ko ashoboye ndetse cyane, kuhigira kumva , kwigirira icyizere ariko cyane kwiga kubaha no kubona ko aba bantu bashoboye .

Kanimba Donatile ufite ubumuga bwo kutabona akaba n’umuyobozi nshingwabikorwa mu rugaga nyarwanda rw’abatabona avuga ko iki gikorwa kigamije cyane gutuma abantu bisanisha n’abafite ubumuga , bakishyira mu mwanya wabo , bakabumva kandi bakemera ko bashoboye.

Ifoto ya Kanimba Donatile:
Kanimba Donatile

Donatile agira ati

icyo dushaka ko abantu bamenya , basobanukirwa neza ni ukwiyumva mu mwanya w’umuntu ufite ubumuga bwo kutabona naho byaba umwanya muto gusa kuko hari amasomo akomeye kandi meza ahakura amufasha ubwe ndetse n’umuryango nyarwanda muri rusange.

Muri ibi bihe kwinjira muri iki cyumba ntabwo byishyurwa ariko mu bihe biri imbere abantu bazajya bishyura , cyane ko hari ibikorwa byinshi bishobora kuhabera birimo ; kuba wamenya guhahira mu mwijima , kurira mu mwijima ubiguze , kuhakorera ibirori bitandukanye, ubukerarugendo n’ibindi.

Mutesi , umwe mu babona wabashije kugera muri iki cyumba avuga ko k’umuntu ubona nibura iyo ageze muri iki cyumba abasha mukanya gato gutekereza no guha agaciro abafite ubumuga bwo kutabona akanabona ko bashoboye , akabubaha akabaha agaciro nk’ako afite nawe.

Munyaneza Theogene