IBINTU BYOSE BITANGIRIRA KU KANTU GATO UKOZE MU KWIZERA-Rev./Ev. Eustache Nibintije

Umukozi w’Imana Rev. / Ev. Eustache Nibintije, umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “ Nibintije Evangelical Ministries” asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko yamuhaye umuhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa n’iki. Uyu munsi yaduteguriye inyigisho igira iti ” Ibintu byose bitangirira ku kantu gato ukoze mu kwizera”. 

Luka 12:32-33

“ Mwa mukumbi muto mwe, nti mutinye kuko So yishimiye kubaha ubwami.”

Icyatumye nemerera Imana gutangira uyu murimo ntarebye ibinzungurutse ni uko nizera ko ifite ubushobozi bwo gukora ibintu umwana w’ umuntu adashobora kwiyumvisha, Kandi ko, ikintu gihora ku mutima wayo cyangwa umugambi wayo ari ugufasha abantu bayo kubaho mu buzima bufite intsinzi.

Imana iha agaciro gakomeye inzozi zawe ( your dream ), umushinga wawe, ugutera imbere kwawe, kandi ishimishwa nuko wowe nanjye tunezererwa ubuzima yaduhaye.

Nubwo Satani yitambika mu nzira kugira ngo ntugera ku nzozi zawe, “Humura “ntashobora ku bigeraho, gusa azagukerereza, ariko UZAGERA KU  NZOZI ZAWE.

Nshuti y’ Imana, Ikintu cyose gitangirira ku kantu gato

Umunsi umwe igihe nari ngiye guhinga itomate ( imyanya) nkuko nabibabwiye mu buhamya bwanjye, ubwo nari maze kugura umurama wazo, ndi munzira ntaha, mu mutima wanjye haje ikibazo, cyo kwibaza ukuntu nagura umurama w’ amafaranga 100frw nkaba nazasarura amafaranga arenga ibihumbi magana atatu(300,000frw).

Reba icyo nshaka kukwereka,

Igihe cyose wagombye kureba ikintu cyose gito ukoreye Imana cyangwa umuntu wayo nk’ ikintu kigomba kubyara ibindi bintu byinshi bizakugarukira, ariko nabwo bikagusaba kubikora ufite ukwizera.

Umwuka wera namfashe mbashe kubigusobanurira neza

Iyo uhawe akazi, kaba akazi ka leta cyangwa akazi gasanzwe ukagakora neza udakerererwa cyangwa se ntiwicaye muri office uri muri social media, cyangwa mu biganiro bisanzwe ku matelefone cyangwa ibindi byatuma utagaragaza umusaruro ukenewe, wizeye ko mu gihe gito uzabona umusaruro wo kuzamurwa mu ntera ( your harvest will be promotion).

Igihe witaye ku bantu mukorana mu kazi, cyangwa abaje bakugana bakeneye ubufasha kuri uwo mwanya ufite, ku baturanyi bawe, cyangwa abantu mugize aho muhurira ahariho hose, Witegure kuzabona umusaruro wo kuba umutoni ku Imana.( your harvest will be favor).

Igihe ukoze ikintu cyo gukunda Umuryango wawe no kuwitangira (your family) Witegure kuzabona umusaruro wo kubaha no kubahwa ndetse no kugira Umuryango wuzuyemo amahoro, umunezero n’ umugisha.

Igihe ukoze ikintu utanga k’ ubutunzi bwawe k’ umurimo w’ Imana, ufasha abandi bantu bakeneye gufashwa, Witegura kuzabona umusaruro wo kubona umugisha (your harvest will be blessings).

Iyo uteye intambwe yo gukora neza kandi ufite intego yo guhesha Imana icyubahiro  bizongera umunezero wawe kandi bikongerere ubushobozi bwo guhirwa inshuro nyinshi mu buzima bwawe.

Nuramuka ugerageje kubishyira mu bikorwa ndakwizeza ko uzakira umusaruro w’ ibitangaza mu mibereho yawe.

Imana iguhe umugisha….!

Partner, nkeneye kumva icyo utekereza Uyu munsi,  ushobora kunyandikira ubutumwa bugufi kuri email yanjye: estachenib@yahoo.com cyangwa kuri +14123265034(WhatsApp).

Niba ari ngombwa wansangiza ibyo uri guhangana nabyo muri iyi minsi kugira ngo mbashye kuba nabafasha kubisengera.

P.s. Buri munsi nsenga Imana nyisaba abadufasha mu nshingano twahawe yo kugeza ubutumwa bwiza butanga intsinzi mu mibereho y’ abantu bo ku isi yose. Nyisaba abantu byibura 250 buri kwezi.

Waba witeguye kudufasha…!Ni ubikora witegure umugisha..!

Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)

Umwanditsi

Learn More →