Icyifuzo cya Minisitiri Uwizeye Judith cyumviswe

Uwizeye Judith, Minisitiri w’umurimo n’abakozi, icyifuzo cye kuri Gahunda ya HeForShe cyashyizwe mu bikorwa u Rwanda rwicaye ku mwanya wa Mbere ku Isi.

Mu muganda wakozwe n’abayoboke b’itorero ry’Abadivantisite b’umunsi wa 7 mu Rwanda kuri iki cyumweru Taliki ya 22 Gicurasi 2016, Minisitiri yabasabye kwinjira n’imbaraga zabo zose muri gahunda ya HeForShe bakabyina intsinzi mu gahe gato none byabaye.

Iki gikorwa, benshi mu bizera b’iri torero batangaje ko batari babizi ndetse batanazi uko bikorwa, nyuma y’uko Minisitiri Uwizeye abasobanuriye, bose batashye bahiga ko mu minsi mike igikorwa kiri bugaragaze umusaruro.

Mbere yo gusaba abadivantisite kwinjira muri gahunda ya HeForShe, Minisitiri Uwizeye yabanje kubibutsa ko na Perezida Paul Kagame ubwo yavugaga kuri gahunda ya HeForShe yagarutse ku Isabato.

Minisitiri Uwizeye, yasubiye mu magambo Perezida Kagame yavuze asaba abanyarwanda kwitabira gahunda ya HeForShe agira ati:”Twese hamwe, dushyigikire iterambere ry’umugore kandi twereke abategarugori y’uko dushyigikiye iterambere ryabo. aravuga ngo” ibyo mubikore mbere y’uko Isabato itangira”.

Ubwo yabazaga abadivantisite abasinye muri gahunda ya HeForShe, ababikoze babarirwaga ku mitwe y’intoki, gusa akimara kubibasobanurira no kubibasaba, bose biyemeje ko bagiye kubikora ndetse bidatinze bakereka Perezida wa Repubulika Paul Kagame ko bari kumwe nawe ndetse ko biteguye kurenza ibihumbi ijana yasezeranije Isi.

Minisitiri Uwizeye yagize ati:” Ndashaka Badivantisite b’umunsi wa 7, dufatanye hanyuma Leta yacu izavuge ngo abadivantisite b’umunsi wa 7 batumye tunyura ku gihugu cya Leta zunze ubumwe za America cy’igihangange muri HeForShe”.

Abadivantisite nyuma y'igikorwa cy'umuganda, bari bicaye baganira n'abayobozi.
Abadivantisite, nyuma y’igikorwa cy’umuganda bari bicaye baganira n’abayobozi.

Ubwo Minisitiri uwizeye Judith yasabaga abadivantisite kwinjira muri iki gikorwa, umubare w’abanyarwanda bari bamaze gusinya wari mu bihumbi 81, ibi kandi yanabisabye nk’umwe mubizera b’iri torero ry’Abadivantisite b’umunsi wa 7 mu Rwanda, ibi yanabisabye abakozi bose muri rusanjye ariko by’umwihariko aba Leta mu gushyigikira Perezida Kagame.

Kuri uyu wa kabiri Taliki ya 24 Gicurasi 2016, nyuma gusa y’iminsi ibiri Minisitiri Uwizeye Judith atanze icyifuzo cye ku badivantisite b’umunsi wa 7 mu Rwanda, ibyishimo biraye mu Rwanda hose kuko u Rwanda rwaciye kuri Leta zunze ubumwe za Amerika ubu rukaba rwicaye ku mwanya wa mbere ku Isi muri gahunda ya HeForShe.

Ubwo intyoza.com yakoraga iyi nkuru, u Rwanda rwari rwicaye ku mwanya wa mbere n’abantu ibihumbi 115,082 mugihe Leta zunze ubumwe za America zifite abantu 107,398.

 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

 

 

Umwanditsi

Learn More →