• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
06/11/25
Kamonyi-Karama: Operasiyo ya Polisi yavumbuye ahengerwa‘Muriture’ n’abakekwaho ibindi byaha
06/11/25
Kamonyi-Karama: Polisi yataye muri yombi Abagabo 2 bakekwaho gucuruza no gukwirakwiza Ibiyobyabwenge
06/11/25
Kamonyi-Kayumbu/EP Giko: Hatashywe ibyumba by’amashuri 10 bakurwa mu gisa na Nyakatsi
06/11/25
Ipari yakoze ku bikubo ku mukino wose ndetse n’Ibitego byamuhesheje akayabo ka 1,531,607Frws

Idamange Yvonne Iryamugwiza yahakanye ibyaha byose aregwa

Umwanditsi
March 4, 2021

Yvonne Idamange Iryamugwiza wamenyekane nyuma yo gutangiza ‘channel’ ya YouTube anenga ubutegetsi bw’u Rwanda akaza gufatwa agafungwa ku byaha bitandukanye akekwaho, yagejejwe mu rukiko rw’ibanze rwa Gasabo i Kigali kuri uyu wa 04 Werurwe 2021, ahakana ibyaha bitandatu aregwa.

Muri ibi byaha aregwa harimo; Guteza imvururu n’imidugararo muri rubanda, gutesha agaciro ibimenyetso bya jenoside, gukwirakwiza ibihuha hakoreshejwe ikoranabuhanga, gutambamira ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za leta, gukubita no gukomeretsa no gutanga ‘chèques’ za banki zitazigamiye.

Ibi byaha byose arabihakana.

Ni iburanisha ryabaye mu buryo bw’ikoranabunga rya zoom mu kwirinda ikwirakwira ry’ubwandu bwa coronavirus.

Madamu Idamange, umubyeyi w’abana bane w’imyaka 42 uvuga ko yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, yatawe muri yombi ku itariki ya 15 y’ukwezi kwa kabiri uyu mwaka wa 2021, hari hashize umunsi atangaje Video kuri YouTube asaba abantu ko ku wa kabiri bahurira ku biro by’umukuru w’igihugu i Kigali bakigaragambya.

Idamange nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, yavuze kandi ko Perezida Paul Kagame yapfuye atakiriho, ibyo atagaragarije ibimenyetso. Muri Video yatangaje mbere mu mpera z’ukwezi kwa mbere, Idamange yavuze ko “nta kibazo afite cy’ubuzima” ndetse ko atarwaye mu mutwe, nk’uko ngo hari ababivugaga ku mbuga nkoranyambaga.

Ubwo yatabwaga muri yombi, i Burayi mu mijyi ya Bruxelles mu Bubiligi, Genève mu Busuwisi na Paris mu Bufaransa, habonetse amashusho y’abigaragambya bamagana ifatwa rye, bavuga ko ari “intwari” yazize kuvuga ibyo atekereza.
Iburanisha rirakomeje…

Munyaneza Theogene/ intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5907 Posts

Politiki

4158 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1029 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

152 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga