• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubugizi bwa nabi bategeraga abantu mu nzira
09/07/25
Kamonyi-Nyarubaka: Murashishikazwa no gucuruza ariko twe dushishikajwe no kugira abaturage bafite ubuzima bwiza-Visi Meya Uzziel
09/07/25
Kamonyi-Karama: Icyo Gitifu w’umurenge avuga ku iyibwa rya Mudasobwa 67 mu kigo cy’Ishuri
09/07/25
Kamonyi-Ngamba: Harakekwa urupfu rw’Umugabo wishwe n’umugore we n’umwana yibyariye

Ihirikwa ry’Ubutegetsi/Coup d’Etat yaburijwemo muri Sudani

Umwanditsi
September 21, 2021

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri muri Sudani, haburijwemo umugambi w’abashakaga guhirika ubutegetsi-Coup d’Etat, nkuko bitangazwa n’igitangazamakuru cya Leta y’iki Gihugu. Iki kinyamakuru kigira kiti:” Habayeho kugerageza guhirika ubutegetsi, abanyagihugu basabwa guhaguruka bakayirwanya”.

Umuvugizi wa Leta Mohamed Al Faki Suleiman avuga ko abakekwa muri iki gikorwa bategerezwa kubazwa. Amakuru ava muri Sudani avuga ko abashatse gutembagaza ubu butegetsi bagerageje kwifatira ibibanza bikuru bikuru, harimwo iradiyo, ariko bagateshwa.

Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga nkuko BBC ibitangza, avugwa ko ari ayo ku murwa mukuru Khartoum, yerekana abasirikare bari mu bimodoka by’intambara/burende mu mihanda, bamwe bereka imodoka inzira zigomba kunyura.

Umutegetsi wo mu nama nkuru iyoboye igihugu yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko bamaze gugusubiza ibintu mu buryo. Hari imigumuko/imyigaragambyo muri Khartoum, bikaba byari byitezwe ko kuri uyu wa kabiri haba imyigaragambyo, igisirikare kikaba cyahageze kugira ngo gikomeze umutekano.

Sudani, ubu isanzwe iyobowe na Minisitiri w’Intebe Abdalla Hamdok, aho ahagarariye Leta y’inzibacyuho yashinzwe nyuma y’aho ubutegetsi bwa Omar al-Bashir buhiritswe mu kwa kane kwa 2019.

Bashir yahiritswe nyuma y’imyigaragambyo yari imaze amezi atari make yo kumwamagana, ubu akaba akiri imbere y’urukiko ku ruhare rwe muri coup d’Etat yamugejeje ku butegetsi mu 1989.

Abdalla Hamdok uyoboye Leta y’inzibacyuho ya Sudani mu masezerano yo gusangira ubutegetsi yagezweho nyuma y’ihirikwa rya Omar al-Bashir mu 2019.

Iyi myigaragambyo yatangiye hamaganwa izamurwa ry’ibiciro by’umugati n’ibikomoka kuri Peterori, ikaba yaraje kuvamo iyo kwamagana uyu mukuru w’igihugu, abagore n’urubyiruko bakaba barayigizemo uruhare rudasanzwe.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5832 Posts

Politiki

4083 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga