IMANA ISHAKA KUVUGURURA AMASEZERANO MWAGIRANYE – Rev. / Ev. Eustache Nibintije

Umukozi w’Imana Rev. / Ev. Eustache Nibintije, umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “ Nibintije Evangelical Ministries” asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko yamuhaye umuhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa n’iki. Uyu munsi yaduteguriye inyigisho yahaye umutwe ugira uti” Imana ishaka kuvugurura amasezerano mwagiranye”.

Ibyahishuwe 21:5

“Iyicaye ku ntebe iravuga iti” Dore byose ndabihindura bishya”. kandi iti” Andika kuko ayo magambo ni ay’ ukuri”

Kandi iti” birarangiye “ ninjye Alfa na Omega, itangiriro n’ Iherezo. Ufite inyota nzamuhera ubuntu kunywa ku isoko y’ amazi y’ ubugingo.” Igihe Imana ishyize mu mutima wawe inzozi zo kugera ku kintu runaka, iba ishize isezerano muri wowe.

Icyo ikora ihita ishyira muri wowe ibintu byose bizakenerwa kugira ngo ugere ku ntego z’izo nzozi zawe. Kuko idashobora kuguha icyo gukora ntiguhe ubushobozi bwo ku kigeraho.

Mu myaka 20 ishize Imana impamagara kugira ngo nyikorere. Ndibuka nari ndyamye ndi mu nzozi( Soma ubuhamya bwanjye). Ijambo rya mbere yambajije ni ibyaha nakoraga ibyo naba narihannye.

Mu kubura icyo nsubiza namanjiriwe nibwo nayisubizaga ngira nti “ Ni iki ushaka ko ngukorera?” Nayo ikansubiza igiri iti” Nsaba icyo ushaka ndakiguha”. Ntabwo namenye uko nayisabye kuba “Pastor “ maze nzakumva ukuboko gufashe mu maso hanjye ndetse n’ Ijwi rimbwira riti” NDABIGUHAYE”.

Nyuma y’aho maze kwisanga nasabye kuba Pastor kandi bitari muri njye ndetse no gusenga bitari bindimo, nibwo naje kuyishyiraho amananiza. Nzakuyibwira nti” Nubwo nasabye kuba Pastor ariko ningombwa kuba mfite byibura Diplome ya A0 muri Theology. Imana irabinyemerera.

Ariko nubwo yari Imaze kubinyemerera nk’ umwana w’ umuntu nasigaye nibaza uko bigomba gusohora mu gihe nari mfite imyaka irenga 25, mfite umugore n’ umwana, mfite amashuri 3 gusa ya high school kandi n’ Ubuzima narimbayemo bwari buciriritse cyane.

Numvaga bitashoboka, ariko Ijambo ry’ Imana rivuga ko “IBIDASHOBOKERA ABANA B’ABANTU KU MANA NI NK’ UBUFINDO”

Nyemerera nongere kwibutseko iyo Imana iguhaye icyo gukora cyangwa icyo ugomba kuba cyo mu gihe kiri mbere mu mutima wawe, igishyira muri twe kandi ikamanuka ikanagikorera akazi hamwe nawe kugira ngo gisohore.

Hari igihe tuva mu mwanya wacu cyangwa mu nzira Imana yashushanyije tugomba kunyuramo kugira ngo tubashe kugera ku ntego cyangwa tukarangarira ibintu bikaba byafata igihe kirekire kugira ngo tubigereho.

Kuko Imana yacu ari Imana y’inyembabazi n’ ubuntu bwinshi bigeretseho n’ urukundo ruhebuje hahandi wari ugeze mu nzira itariyo irakugenderera maze igahindura ibintu bishya, ikongera ikaguha andi masezerano nk’ayo yakuvuzeho. Ibuka Yakobo ari guhunga mukuru we Esawu, uko Imana yongeye kuvugana nawe kubijyanye n’ amasezerano y’ umugisha.

Imana yavuganye nawe, mugasezerana n’aho bihuriye no kuvugana n’ abapfumu cyangwa kuvugana n’ abahanuzi b’ Ibinyoma biki gihe. Bitandukanye no kuvugana cyangwa gusezerana n’ Umwana w’ umuntu.

Uyu munsi menya ko bitareba aho wavuye mu buzima bwawe cyangwa mu buzima bw’abo ukomokaho, ntabwo bireba ubuzima urimo kano kanya.

Mu gihe Imana ivuganye nawe kubijyane n’inzozi ishyize muri wowe cyangwa amasezerano iguhaye. cyangwa icyo yakuvuzeho ikimara ku kuremera mu nda ya mama wawe ni ngombwa Imana igikore maze iguhindurire amateka nubwo cyatinda yo ni umuhanga wo gukora ikindi gishya nkacyo igihe cyose kuko ari Alfa na Omega itangiriro n’ Iherezo.

Mu rugendo rwanjye rwo Kugirango mbashe kugera kubyo twari twasezeranye n’ Imana nahuye n’ Intambara nyinshi kandi zitandukanye, zinanyuze no ku bantu batandukanye yewe no mu rugo rwanjye.

Uti gute? Cyangwa kubera iki? Uwa twigishije isomo rya Leadership ( imiyoborere) yatubwiye ko “udashobora kugera ku ntego runaka utagize icyo wigomwa cyangwa utanga “

Ni ngombwa kwigomwa umwanya wahaga Umuryango wawe rimwe narimwe, ni ngombwa kwizirika umukanda rimwe narimwe kandi ni ngombwa guhura n’ Intambara zigiye zitandukanye ( soma inkuru za Nehemiya ajya kubaka inkike I yerusalemu).

Reka uyu munsi nguteremo izindi mbaraga kuko Imana ishaka gukora ikintu gishya mu buzima bwawe. Nturebe ibyo byagutsinze, nturebe ibyo ubona ko bitashoboka, nturebe izo ntambara zikugarije kandi wireba igihe gishize utegereje amasezerano.

Ushobora kwibwira ko igihe cyabyo cyarangiye,  nakubwiyeko nabashije kubona iyo diplome navuganye nayo hashize imyaka 20 inarenga.

Reka nkubwire ijambo rimeze nk’ ubuhanuzi ni wakira aya magambo ndetse ni Imana iyakoherereje” uyu munsi urakubera mushya uhinduke umuntu mushya n’ ubuzima bwawe buhinduke, n’ Imana nabwo ihite ikoresha ubundi buryo bushya, n’ inzozi zawe cyangwa amasezerano yawe ahinduke mashya.

Vuga uti” AMEN…….!

Imana iguhe umugisha..!

Ijambo rivuye kuri

Nibintije Evangelical Ministries 

Email: estachenib@yahoo.com

+4128718098 ( WhatsApp)

Umwanditsi

Learn More →