Imfungwa 7 zapfuye zizize kutabona indyo yuzuye I Matadi

Guhera muntangiriro z’uyu mwaka wa 2019, imfungwa 7 zimaze gupfa muri gereza nkuru y’I Matadi, mu gihugu cya Kongo Kinshasa zizira kutabona indryo yuzuye. Hejuru yo kutabona indyo yuzuye, indi mpamvu igeretseho ni ubucucike bw’abafungwa burenze umubare wateganijwe.

Muri Raporo yashyizwe ahagaragara n’itsinda ry’ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe uburenganzira bwa muntu (rapport du Bureau conjoint des Nations unies aux des droits de l’homme) muri Kongo yo hagati ( Congo central) kuri uyu wa kabiri tariki 22 Mutarama 2019, igaragaza ko imfungwa uko ari 7 zazize imirire mibi.

Muri izi mfungwa zapfuye, hari Raporo y’ imiryango itari iya Leta ( Societe Civil) y’I Matadi, yatangaje ko hari n’abazize ubucucike bukabuje no kubura abaganga babitaho muri iyi gereza nkuru.

Muri iyi gereza, nk’uko Radio Okapi dukesha iyi nkuru ibivuga, mu mwaka ushize imfungwa 30 nizo zasize ubuzima muri iyi gereza. Muri iyi gereza, imfungwa ziyifungiyemo ni 735 mu gihe yagenewe kwakira abatarenze 150.

Intyoza.com