Imikoranire ya Polisi n’abaturage igeze ku rwego rushimishije- ACP Twahirwa

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Twahirwa Celestin, ahamya ko aho imikoranire ya Polisi n’abaturage n’izindi nzego igeze hashimishije haba mu buryo busanzwe ndetse no gukoresha ikoranabuhanga mu gukumira no kurwanya ibyaha.

Imikoranire myiza n’abaturage ndetse n’izindi nzego iri mu bishoboza Polisi y’u Rwanda kuzuza inshingano zayo zo kurinda umutekano w’abaturarwanda n’ibyabo mu myaka 16 imaze ishyizweho.

Iyo mikorere ituma ibyaha bikumirwa no gufata ababikoze cyangwa abafite imigambi yo kubikora, kandi uko gufatanya kugaragaza ko abaturarwanda basobanukiwe uruhare rwabo mu kubungabunga umutekano.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa, yavuze ko ubwo bufatanye bwatumye ibyaha bigabanyuka ku buryo bugaragara.

Yagize ati:”Gukoresha ikoranabuhanga rigezweho biri mu bifasha Polisi y’u Rwanda kuzuza inshingano zayo. Gukora amarondo neza bituma na none umutekano urushaho gusigasirwa”.

ACP Twahirwa yakomeje agira ati:” Ibindi bishoboza Polisi y’u Rwanda gukora neza ibyo ishinzwe harimo Imbuga nkoranya mbaga n’imirongo ya telefone itishyurwa. Ubu buryo bwihutisha ihererekanya makuru hagati yayo n’abaturage ndetse n’izindi nzego, gutanga serivisi nziza kandi vuba, gutabara vuba, no kumenyekanisha ibikorwa byayo”.

Imirongo ya telefone yitabazwa ni: 110 (Ikibazo cyo mu mazi), 111 (Inkongi z’imiriro no gutabara abari mu kaga), 112 (Ubutabazi rusange), 113 (Impanuka zo mu muhanda), 116 (Ihohoterwa rikorerwa abana), 3029 (Isange One Stop Centre), 3511 (Uhohotewe n’Umupolisi) , 3512 (Ihohoterwa rishingiye ku gitsina), na 997 (Kurwanya ruswa).

Yagize kandi ati:”Tuboneka kandi ku mbuga nkoranya mbaga nka Twitter na Facebook, aho twakira ibibazo ndetse tukabisubiza; ku buryo ushaka serivisi ayibona vuba”.

Imirenge hafi ya yose uko ari 416 ifite Sitasiyo za Polisi, ibyo bikaba byarakozwe mu rwego rwo kwegereza serivisi abaturarwanda, kandi aho hose hakoreshwa ikoranabuhanga rigezweho mu gutahura, gukumira no kugenza ibyaha.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagize na none ati:”Dukoresha ikoranabuhanga mu kumenyekanisha gahunda y’ibizamini byo gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga, kugenzura utugabanyamuvuduko, kumenya aho imodoka ishakishwa kubera ibyaha runaka iherereye, no gusuzuma ubuziranenge bw’imodoka”.

Abaturage bishakamo ubushobozi bwo kunganira abakora amarondo. Ibyo babiterwa n’uko basobanukiwe uruhare rwabo mu kubumbatira umutekano. Na none iyo bakitse imirimo, barahura bakajya inama ku iterambere ryabo, kandi bagakemura ibibazo bafite.

Mu gihugu hose hari abagize Komite zo kubumbatira umutekano bagera ku 170 000, amahuriro yo gukumira ibyaha agera ku 1500, n’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha bagera ku 10, 000.

Polisi y’u Rwanda ifite Ishami rishinzwe imikoranire yayo n’abaturage ndetse n’izindi nzego, rikaba ryibanda ku bukangurambaga bwo kurwanya no gukumira ibyaha.

ACP Twahirwa yavuze ko Abavugizi ba Polisi mu Ntara n’Umujyi wa Kigali n’uw’Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda bagira uruhare rukomeye mu mikoranire yayo n’itangazamakuru.

Yongeyeho ati: “Kunoza imikonanire n’abafatanyabikorwa bacu ni ingezi. Tuzakomeza guteza imbere ubwo bufatanye n’icyizere kuko ari inkingi ya mwamba yo kubungabunga no gusigasira umutekano”.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →