Imirwano yo gufata ubutegetsi ku ngufu muri Turukiya yapfubye

Mu ijoro rya cyeye kuri uyu wa gatanu, imirwano hagati y’ingabo za Turukiya n’izashakaga gufata ubutegetsi ku ngufu yarangiye umugambi wo kubufata upfubye.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu taliki ya 15 rishyira 16 Nyakanga, ingabo zigometse ku butegetsi muri Turukiya zashatse kubuhirika ariko mu mirwano zatangije ntiyazihiriye.

Guhera mu ma saa yine z’ijoro kuri uyu wa Gatanu, ikirere cya Turukiya cyari urujya n’uruza rw’indenge z’intambara, ibifaru (ibimodoka by’intambara)ku butaka, amasasu acicikana kubasirikare bashakaga gufata ubutegetsi ku ngufu n’abasirikare bashyigikiye ubutegetsi bwa Perezida Tayyip Erdogan uriho.

Mu murwa mukuru Ankara, hamwe n’igice cy’ikirere cya Istanbul, abaturage babwirwaga kuguma mu ngo zabo ndetse hanumvikanye amajwi yabwiraga abaturage ko ubutegetsi bwagiye mu maboko y’abasirikare bari biyemeje guhirika ubutegetsi buriho.

Amakuru yizewe, ahamya ko iri hirikwa ry’ubutegetsi nubwo ryaburijwemo ariko ngo bamwe mubari baryihishe inyuma ni abasirikare bakuru bari ku ruhande rw’umunyapolitiki uri mubuhungiro muri Amerika witwa Muhammed Fethullah.

Perezida wa Turukiya Recep Tayyip Erdogan, nyuma y’ipfuba ryo gufata ubutegetsi bwe ku ngufu, yagiye guhumuriza abaturage Istanbul no gutanga ubutumwa ku baturage be muri rusanjye ko bagomba gutuza bagakomeza bagakora imirimo yabo anavuga ko abateje ibi byose bazabiryozwa.

Perezida Recep Tayyip, yavuze ko abakoze iki gikorwa cyo gushaka guhirika no gufata ubutegetsi ku ngufu ari igikorwa cy’ubugambanyi ko ndetse batazigera bakibabarirwa ko bazishyura ibikomeye.

Muri iyi mirwano yo gushaka guhirika ubutegetsi muri Turukiya ku ngufu, abahasize ubuzima barabarirwa hagati ya 60-100 mu gihe abandi basaga 1000 bahakomerekeye naho abigometse benshi bakaba batawe muri yombi abandi bakemera kumanika amaboko nk’abatsinzwe.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

 

Umwanditsi

Learn More →