Imyanya y’aba Guverineri habayemo isubirwamo ku byari byatangajwe

Nyuma y’uko kuri uyu wa kabiri taliki ya 4 ukwakira 2016 Perezida wa Repubulika Paul Kagame ashyiriyeho Guverinoma nshya n’izindi nzego nkuru z’ubuyobozi, ibya ba  Guverineri byasubiwemo.

Kuri uyu wa gatatu taliki ya 5 ukwakira 2016, hongeye kuba impinduka mu myanya y’ubuyobozi bukuru nyuma y’ishyirwaho rya Guverinoma nshya n’indi myanya y’abayobozi bakuru mu nzego za leta zitandukanye. Ba Guverineri bayoboye intara nta n’umwe wagumye mu ntara ya yoboraga, uticajwe yahinduriwe intara ya yoboraga.

Icyahindutse mu byari byatangajwe ni mu ntara y’uburengerazuba n’intara y’amajyepfo. Itangazo ryasohotse mu biro bya Minisitiri w’intebe rishyizweho umukono na Anastase Murekezi Minisitiri w’intebe, ryatanze ubugorora ngingo ku myanya ya bamwe muba Guverineri bitandukanye n’uko byari byatangajwe mbere.

urwandiko-rutanga-ubugororangingo-kuri-ba-guverineri

Intara y’amajyepfo, aho kugira ngo Guverineri Munyentwari Alphonse ayigumemo yahawe Mureshyankwano Marie Rose uyu akaba yari asanzwe ari intumwa ya rubanda mu nteko ishinga amategeko, Intara y’uburengerazuba yo yahawe Munyentwari Alphonse akaba yari asanzwe ari Guverineri w’intara y’amajyepfo.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →