• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
14/07/25
Kamonyi-Ngamba: Abakekwaho kwica umugabo w’imyaka 45 bamaze gutabwa muri yombi
14/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubugizi bwa nabi bategeraga abantu mu nzira
14/07/25
Kamonyi-Nyarubaka: Murashishikazwa no gucuruza ariko twe dushishikajwe no kugira abaturage bafite ubuzima bwiza-Visi Meya Uzziel
14/07/25
Kamonyi-Karama: Icyo Gitifu w’umurenge avuga ku iyibwa rya Mudasobwa 67 mu kigo cy’Ishuri

Inama y’abaminisitiri yirukanye burundu abakozi batari bake muri Leta

Umwanditsi
October 13, 2016

Inama y’abaminisitiri ya yobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yirukanye burundu mu bakozi ba Leta abayobozi batari bake bazira amakosa akomeye bakoze mukazi igihugu cyabashinze.

Kuri uyu wa gatatu Taliki ya 12 ukwakira 2016, inama y’abaminisitiri yateraniye muri Village urugwiro ikayoborwa na Perezida Paul Kagame, abatari bake mu bayobozi mu nzego z’imirimo ya Leta bafatiwe icyemezo cyo kwirukanwa burundu mu bakozi bayo.

Abirukanwe burundu, ni abayobozi bagera muri batanu bayoboraga imirimo itandukanye igihugu cyari cyarabashinze ariko bo mu byabaranze mu kazi igihugu cyari cyarabashinze akaba ari imyitwarire idahwitse aho bakoze amakosa akomeye yababereye intandaro yo kwirukanwa burundu ubutazongera kubona akazi muri Leta cyangwa mu bigo biyishamikiyeho uretse igihe haba hari ingamba cyangwa ibyemezo binyuranije n’ibyabafatiwe.

Abakozi ba Leta birukanywe burundu, kongera kugira akazi babona muri Leta cyangwa mu bigo byayo n’ibiyishamikiyeho bizasaba aba bakozi ibyemezo bivuguruza ibyabafatiwe cyangwa se nyuma y’imyaka irindwi nabwo mu gihe baba bakuweho ubusembwa kuko ubu ni icyasha bambitswe cy’imikorere mibi mu kazi ka Leta.

Abirukanwe burundu bose ubutongera kubona imirimo muri Leta byakurikije Iteka rya Perezida n’Amateya ya Minisitiri yemejwe mu buryo bukurikira:

  • Iteka rya Perezida ryirukana Burundu mu Bakozi ba Leta Bwana UMULISA Alphonse, wari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ingoro z’Igihugu z’Umurage w’u Rwanda kubera amakosa akomeye yakoze mu kazi;
  • Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryirukana Burundu mu Bakozi ba Leta Bwana GATERA Jean d’Amour, wari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Igenabikorwa muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA) kubera amakosa akomeye yakoze mu kazi;
  • Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryirukana Burundu mu Bakozi ba Leta Bwana NZARAMBA Stevenson, wari Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Politiki n’Igenabikorwa muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA) kubera amakosa akomeye yakoze mu kazi;
  • Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryirukana Burundu mu Bakozi ba Leta Bwana KAMONYO Pierre Célestin, wari Ushinzwe guhindura inyandiko mu ndimi muri Serivisi za Minisitiri w’Intebe kubera amakosa akomeye yakoze mu kazi;
  • Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryirukana Burundu mu Bakozi ba Leta Bwana NTAGANDA François, wari Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Imicungire y’Ubutaka mu Kigo gishinzwe Umtungo Kamere mu Rwanda (RNRA) kubera ikosa ryo guta akazi.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5833 Posts

Politiki

4084 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga