Indege y’Umuherwe Roman Abramovich mu zigera ku 100 zahagaritswe na Amerika

Indege zigera hafi ku 100 zifite aho zihuriye n’Igihugu cy’Uburusiya zahagaritswe na Leta y’Amerika.  Muzahagaritswe, harimo n’indege imwe y’umuherwe utunze za miliyari z’amadolari Roman Abramovich, nyiri ikipe ya Chelsea yo mu Bwongereza.

Minisiteri y’ubucuruzi y’Amerika yavuze ko izo ndege zarenze ku bihano Amerika yafatiye Uburusiya. Iyi minisiteri ivuga ko kugira serivisi n’imwe ihabwa izi ndege aho ari ho hose ku isi – harimo no mu Burusiya – bishobora gutuma ubikoze acibwa amande menshi ndetse akaba yafungwa.

Urwo rutonde rw’izafatiwe ibihano ruriho n’indege za kompanyi zo mu Burusiya, zirimo na kompanyi Aeroflot. Mu gihe nyinshi muri izo ndege ari izo mu bwoko bwa Boeing, indege bwite ya Bwana Abramovich, umuherwe nyir’ikipe y’umupira w’amaguru ya Chelsea, na yo ni imwe muri zo.

Uyu Murusiya ni umwe mu baherwe barindwi bafatiwe ibihano na Leta y’Ubwongereza mu ntangiriro y’uku kwezi kubera intambara yo muri Ukraine.

Bwana Abramovich, w’imyaka 55, ashinjwa kugirana umubano ukomeye na Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin, ibyo uyu muherwe yahakanye.

Mu itangazo, minisiteri y’ubucuruzi y’Amerika yavuze ko kongerera amavuta, gukanika cyangwa gukora igikorwa icyo ari cyo cyose cyo gusana izo ndege ziri ku rutonde – ndetse no kuziha ibindi bikoresho byo gusimbura ibishaje – ari ukurenga ku bihano by’Amerika byo kutohereza ibicuruzwa mu Burusiya.

Minisitiri w’ubucuruzi w’Amerika Gina Raimondo nkuko BBC ibitangaza, yavuze ko icyo cyemezo kijyanye n”intambara mbi cyane Uburusiya bwahisemo kuri Ukraine”.

Madamu Raimondo yongeyeho ati: “Turimo gutangaza uru rutonde mu rwego rwo kuburira isi – ntituzemera ko kompanyi z’Uburusiya n’iza Belarus n’abaherwe baho bakora ingendo batabihaniwe barenga ku mategeko yacu”.

Minisiteri y’ubucuruzi y’Amerika yavuze ko abazabirengaho bashobora “gufungwa igihe kinini, gucibwa amande, gutakaza ubushobozi bwihariye bwo kohereza ibicuruzwa mu mahanga, cyangwa ibindi bihano”.

Ibyo bihano bireba indege iyo ari yo yose igizwe ku kigero kirenga 25% n’ibikomoka muri Amerika yongeye koherezwa mu Burusiya nyuma yuko ibihano bishya bitangiye gukurikizwa ku itariki ya 24 y’ukwezi kwa kabiri uyu mwaka, ari yo tariki Uburusiya bwateyeho Ukraine.

Itangazo rya minisiteri y’ubucuruzi y’Amerika ryongeraho riti: “Mu kubuza izi ndege kubona serivisi iyo ari yo yose, nk’urugero, harimo n’ivuye mu mahanga, ingendo zerekeza mu mahanga zivuye mu Burusiya zo muri izi ndege urebye ubu zirahagaritswe”.

Minisitiri wungirije w’ubucuruzi w’Amerika Don Graves yavuze ko Leta y’Amerika yizeye ko iki cyemezo kigaragaza ukuntu Uburusiya bukomeje kurushaho gushyirwa mu kato mu rwego rw’ubukungu ku isi.

Yagize ati: “Ibikorwa byacu ntabwo ari amagambo gusa atagize icyo amaze cyangwa inyuguti ziri aho gusa kuri paji [urupapuro]. Bifite amenyo ya nyayo kandi mu gihe intambara mbi cyane ya Putin ikomeje, bizakomeza kuruma cyane kurushaho ubukungu bw’Uburusiya n’ubwa Belarus”.

Amerika, Canada n’inshuti zabo z’i Burayi bamaze kubuza indege z’Uburusiya gukorera mu kirere cy’ibyo bihugu, bituma kompanyi z’indege zo mu Burusiya ahanini zireka gukora ingendo zerekeza mu mahanga.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →