Indianapolis: Abantu 8 bishwe barashwe

Abantu umunani bishwe abandi benshi barakomereka mu kurasa kwabaye mu mujyi wa Indianapolis muri Amerika, nk’uko polisi ibivuga.

Abari ku kigo cya FeEx bumvise urusaku rw’amasasu, umwe avuga ko yabonye umugabo ari kurashisha imbunda irasa amasasu menshi. Uyu warasaga, bivugwa ko yabikoraga wenyine, ndetse ko yaba yahise yiyica nawe.

Abategetsi bavuga ko ituze n’umutekano byagarutse.

Polisi ivuga ko abantu benshi bakomeretse bajyanywe kwa muganga.

Genae Cook umuvugizi wa polisi muri uyu mujyi yagize ati: “Abapolisi bahageze, basanze hari umuntu uri kurasa. Nyuma y’ishakisha ry’ibanze aho byabereye, imbere no hanze, twabonye abantu umunani bafite ibikomere by’amasasu, abo umunani byabonetse ko bapfiriye hano byabereye.

Yongeyeho ati “Twamenyeshejwe ko hari abantu benshi bakomeretse bajyanywe ku bitaro bya hano, cyangwa se bijyanye ubwabo kwa muganga”. Cook avuga ko impamvu y’ubu bwicanyi itaramenyekana.

Itangazo rya FedEx rivuga ko iyi kompanyi yamenye uku kurasa kwabaye kandi iri gukorana n’abategetsi. Ibinyamakuru muri uyu mujyi bisubiramo ibyavuzwe n’umukozi wa FedEx Jeremiah Miller wavuze ko yabonye umugabo ari kurasa.

Yagize ati: “Nabonye umugabo afite ‘sub-machine gun’, imbunda irasa amasasu menshi, arasa hose. Nahise mbunda hasi ngira ubwoba”.

Mu cyumweru gishize, Perezida Joe Biden yatangaje intambwe ye ya mbere kuva ageze mu biro, yo kugabanya intwaro muri rubanda kubera ibikorwa nk’ibi byo kurasa abantu.

Iyo ntambwe nkuko BBC ibitangaza, irimo umuhate wo gushyiraho amategeko ku mbunda, nko kubanza kureba amateka y’uyikeneye no gufasha ibikorwa byo kurwanya urugomo.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →