Ingabire Victoire Umuhoza yatanze ikirego mu buyobozi bwa Twitter ku bamwiyitiriye

Umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta y’u Rwanda, Ingabire Victoire Umuhoza, akaba n’umuyobozi w’ishyaka rya DALF ritaremerwa, yatangaje ko yandikiye ubuyobozi bw’ikigo nkoranyambaga Twitter ku mpamvu avuga z’abakoze Twitter mu mazina ye.

Madamu Ingabire Victoire Umuhoza, yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko yasabye Twitter kumutabara kubera ubutumwa buri kuri konti ye ya twitter ariko we akavuga ko atari ubwe nyamara buriho n’ifoto ye.

Uyu munyapolitiki kandi yabwiye BBC ko iyo konti imwigana biboneka ko yakozwe n’abantu b’abahanga ngo kuko bitoroshye kumenya ko atari iye by’ukuri. Avuga kandi ko abona ari ubundi buryo bushya bwo kwibasira abatavuga rumwe na Leta.

Mu kiganiro yahaye BBC yavuze ko ngo hari umuntu witije ifoto ye, anitiza amazina ye, anatangaza ubutumwa abeshya Abanyarwanda ko ngo agiye gusaba imbabazi abanyarwanda, ko agiye kuzisaba mu izina rya nyina kubera abantu yishe, ko kandi ngo atazongera gufatanya n’abo kwa Rwigara na Me Ntaganda, ko kandi yasheshe n’ishyaka. Ibi byose Ingabire Victoire Umuhoza avuga ko  nta nakimwe cy’ukuri kirimo.

Ingabire Victoire Umuhoza, avuga ko atabashije kumenya uwaba yitije cyangwa se yakoresheje twitter ye mu mazina ye, gusa avuga ko amaze kubimenyera, ko hari abantu biyitirira amazina n’abamutuka, ko ibyabaye bitamutangaje. Avuga kandi ko atari Konti ye binjiyemo, ko ahubwo ari indi isa n’iye bakoze.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →