Isange One Stop Center mu Rwanda yabaye ishuri ryiza kuri Congo Brazaville

Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere muri Congo Brazaville, yashimye imikorere ya Isange One Stop Center.

Ku itariki 12 Kamena 2016, Minisitiri w’uburinganire muri Congo Brazaville, Ingani Inès Nefer yasuye ishami rya Isange One Stop Center rya Kacyiru, maze ashimishwa na serivise zayo.

Muri urwo rugendoshuri nk’uko nyir’ubwite yabivuze, Minisitiri Ingani yari aherekejwe na Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuyango mu Rwanda, Diane Gashumba.

Aba baminisitiri bombi bakigera ku Isange One Stop Center ya Kacyiru, bakiriwe n’umuhuzabikorwa wayo, Superintendent of Police (SP) Shafiga Murebwayire.

SP Shafiga, yabwiye uwo mushyitsi ko abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina bagana iki kigo bagahabwa serivisi zirimo kubapima, kubavura, no kubagira inama zitandukanye hashingiwe ku bwoko bw’ihohoterwa bakorewe, kandi yongeraho ko ibyo byose babikorerwa ku buntu.

Amaze kubwira uwo mushyitsi serivisi abagana iki kigo bahabwa, SP Shafiga yamweretse aho zitangirwa ndetse amusobanurira uburyo zitangwa.

Yamubwiye ko mu ngamba Polisi y’u Rwanda yafashe zo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana harimo gushyiraho umurongo wa terefone uhamagarwa ku buntu utangirwaho amakuru ya bene iri hohoterwa, iyo nomero akaba ari: 3029

Nyuma yo kwerekwa no gusobanurirwa serivisi za Isange One Stop Center, Minisitiri Ingani yagize ati:”Twaje kwigira ku buryo u Rwanda rushyira mu bikorwa politike y’uburinganire. Twahisemo gukorera urugendoshuri mu Rwanda kubera ubudashyikirwa bwarwo mu kwimakaza ihare ry’uburinganire, kandi ndahamya ndashidikanya ko ari byo byaruhesheje ishema ku ruhando mpuzamahanga”.

Yakomeje agira ati,”Nashimishijwe n’uburyo bunoze bwa Isange One Stop Center bwo kwita ku bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’iryakorewe abana. Ishusho rusange y’imikorere y’iki Kigo izadufasha kunononsora gahunda zacu zijyanye no kwita ku bakorewe bene iri hohoterwa.”

Minisitiri Ingani yagize kandi ati:”Nkurikije ibyo nabonye, nta kindi navuga uretse kubashimira no kuvuga nti u Rwanda ni intangarugero mu kwimakaza ihame ry’uburinganire, kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana no gufasha abarikorewe”.

Isange One Stop Center yashyizweho mu 2009 ku bufasha bwa Madame wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Jeanette Kagame, ikaba kugeza ubu ifite amashami 23 mu bitaro by’uturere.

Iyi nkuru tuyikesha Polisi y’u Rwanda

 

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “Isange One Stop Center mu Rwanda yabaye ishuri ryiza kuri Congo Brazaville

  1. Rwihandagaza June 15, 2016 at 6:18 am

    Isange One Stop Center imaze kugera kurwego rushimishije nicyo kerekana ko Polisi y’u Rwanda ifite udushya twinshi kandi twiza, ibindi bihugu bijye biza byigireho maze twubake Africa yacu itere imbere.

Comments are closed.