Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR)ryateye utwatsi iby’imodoka yaryo yasanzwemo urumogi

Nyuma y’inkuru yatambutse mu intyoza.com yavugaga ko imodoka y’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) yakoze impanuka ikanafatirwamo urumogi, iri shami ryagize icyo ritangaza.

Ishami ry’umuryango w’abibimbye ryita ku mpunzi (UNHCR) rikorera mu Rwanda, ryashyize hanze itangazo ritera utwatsi ibyanditswe by’uko imodoka yaryo yakoze impanuka igasangwamo ibiro 86 by’urumogi.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ahagaragara na UNHCR, yemera ko imodoka ari iyayo, ariko ikavuga ko  yagurijwe umuryango utegamiye kuri Leta AHA (Africa Humanitarian Action), bakaba ari abafatanyabikorwa bashinzwe gutanga serivisi zijyanye no kubungabunga ubuzima mu nkambi y’impunzi ya Kigeme; binyuze mu nguzanyo yitwa “Right of Use Agreement” (Amasezerano y’Uburenganzira bw’Imikoreshereze).

Impanuka y’iyi modoka yo mu bwoko bwa Toyota Land Cruizer ifite pulaki ya IT 904 RD, yabaye mu ijoro ryo kuwa 16 Kanama 2016, yabereye mu kagari ka Kanazi, umurenge wa Ruharambuga mu karere ka Nyamasheke. Polisi y’u Rwanda niyo yatangaje iby’iyi mpanuka nyuma yo gusanga nta muntu numwe uyirimo kuko umushoferi wari uyitwaye yari yatorotse ahubwo hagasangwamo ibiro 86 by’urumogi.

UNHCR, nubwo yemera ko imodoka ari iyayo, iratera utwatsi ibiyitirirwa. ivuga ko imodoka yayitanze nk’inguzanyo ikaba yari mu maboko ya AHA ari nayo ngo igomba kwirengera ibyabaye.

Ubuyobozi bw’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi UNHCR, butangaza ko mu buryo bwa hafi bukomeje gufatanya na AHA ndetse na Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego mu iperereza ryimbitse kuby’iyi mpanuka.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →