Kamonyi: Abantu 13 barimo abayobozi mu Mudugudu bishe amabwiriza ya Covid-19 barekuwe ku bw’imbabazi

Uko ari 13, bose bafashwe ku cyumweru ahagana ku i saa kumi z’igicamunsi. Icumi muri bo ni abo mu Murenge wa Nyamiyaga, mu gihe 3 ari abo mu Murenge wa Musambira. Barekuwe nyuma y’iminsi itanu bafunze, bahabwa inama n’impanuro batahana, nabo biyemeza ko bagiye guca ukubiri no kwica amabwiriza ya Covid-19 kandi ari bo gakabaye urugero rwiza ku bandi.

Muri aba 10 bafatiwe mu Murenge wa Nyamiyaga, bari mu kabari hamwe n’Umukuru w’Umudugudu witwa Ndayisenga Jean Claude hamwe n’ushinzwe umutekano mu Mudugudu ariwe Nzabahimana Alexis. Bose ni abo mu Kagari ka Kabashumba, Umudugudu wa Ruyumba. Abandi 3 bo bafatiwe Musambira.

Vice Mayor Uwamahoro aganiziza aba bafatiwe mu kwica amabwiriza ya Covid-19.

Kuva ku cyumweru ahagana ku I saa kumi ubwo bafatwaga, barekuwe kuri uyu wa Kane bamaze guhabwa inama n’impanuro n’Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage. Baganirijwe kandi n’ubuyobozi bwa Polisi muri aka karere nabwo bwabasabye kwitwararika bakirinda kwica amabwiriza ya Covid-19.

Yaba Uwamahoro Prisca, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, yaba Uhagarariye Polisi mu Karere, bose mu butumwa bwabo kuri aba bantu barekuwe nyuma yo kubabarirwa, amande agasimbuzwa imbabazi, babasabye kwirinda gukerensa amabwiriza yo kwirinda Covid-19 kuko iyo batayubahirije bibagiraho ingaruka, byaba kuri bo ubwabo no mu miryango yabo ndetse n’Igihugu muri rusange.

Mu ngaruka bahura nazo, uvanyeho icyorezo ubwacyo kitabasha ku bababarira, bibukijwe ko hari ibihano mu rwego rw’amategeko ku bishe cyangwa se barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19. By’umwihariko abayobozi basabwe kuba bandebereho bakirinda gukora ibikorwa bibi nko kurenga ku mabwiriza nkana; kuko iyo batanze urugero rubi bigira ingaruka mu gukurikirana ishyirwamubikorwa ry’ingamba zo gukumira iki cyorezo. Basabwe gukomeza kwitwararika haba aho batuye n’aho bagenda.

Nyuma yo kurekurwa no kuganirizwa mu nama n’impanuro, aho bibukijwe ububi n’ubukana bw’icyorezo cya Covid-19,  aba bose basabye imbabazi bavuga ko batazongera, ko kandi bagiye kwitwararika bakabera abandi urugero rwiza mu gukumira no kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Mu gihe icyorezo cya Covid-19 gikomeje gucana maremare ndetse bimwe mu bice by’Igihugu bikaba biri muri Gahunda ya Guma mu rugo, Akarere ka Kamonyi nako ni kamwe mu twagiye tigaragaramo ubwandu buri hejuru kugera n’aho kari mu turere Umunani duherutse gushyirwa muri Guma mu rugo nubwo ubu kakuwemo. Kwirinda iki cyorezo bijyana no Guhana intera hagati y’umuntu n’undi, Gukaraba intoki n’amazi meza ndetse n’isabune hamwe no kwambara agapfukamunwa n’amazuru kandi neza.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “Kamonyi: Abantu 13 barimo abayobozi mu Mudugudu bishe amabwiriza ya Covid-19 barekuwe ku bw’imbabazi

  1. Alias August 7, 2021 at 5:51 pm

    Iminsi 5 muri cachon.Gouvernement ikwiye MINALOC ikwiye gushyiraho amabwiriza n’ibihano ku barenze ku mabwiriza.Inzego z’ibanze hamwe na hamwe bagira munyumvishirize.Kuki bamwe bacibwa amande bagaha,abandi bakarazwa ahantu bugacya agataha,abandi bagafungwa iminsi runaka kandi bakoze ikosa rimwe.?

Comments are closed.