Kamonyi: Abanyeshuri banze kurya barigaragambya bajugunya imyenda ya Animateri mu musarane

Mu kigo cy’ishuri ryisumbuye ry’imyuga cya Runda ( RTSS), abanyeshuri bigaragambije bangiza ibitari bike ndetse bajugunya imyenda y’umuyobozi mu musarani.

Mu kigo cy’ishuri ryisumbuye ry’imyuga cya Runda (Runda Technical Secondary School) giherereye mu murenge wa Runda mu kagari ka Kabagesera, kuri uyu wambere Taliki ya 27 Kamena 2016, abanyeshuri bakoze imyigaragambyo mu masaha y’ijoro.

Amakuru yizewe agera ku kinyamakuri intyoza.com, ahamya ko kumanywa abanyeshuri banze kurya ibiryo bigizwe n’akawunga bavuga ko katameze neza hanyuma ubuyobozi bukakabika ngo bakarye nijoro byanze bikunze.

Abanyeshuri igihe cyo kurya nijoro, babonye ibyo banze kumanywa aribyo babagaruriye kandi bari babyanze, bahise batangira kwivumbagatanya bamenagura ibirahure mu kigo, basenya akazu ka animateri, bafata imyenda ye bayita mu musarane hanyuma matera araraho barayijugunya ndetse nawe baramukubita. gusa ubuyobozi mu kigo usanga bushaka ko ikibazo kigirwa ubwiru.

Ntezirizaza Jean d’Amour, umwalimu ushinzwe imyitwarire( Prefet de discipline) ubwo intyoza.com yageraga muri iki kigo ntiyashatse kugira byinshi atangaza nubwo ikibazo yemera ko cyabaye, yatangarije intyoza.com ko icyo abasha kuvuga ari uko abanyeshuri banze kurya ibiryo babatekeye kumanywa, asabwe ko umunyamakuru yagera aho ibintu byabereye yamuteye utwatsi.

Avuga ko bamaze kwanga kurya nubwo ngo hari bamwe bemeye kubirya, nijoro ngo byateje akabazo gato abana basaba ko batekerwa ibindi ndetse ngo bakabaha icyayi kandi koko nkuko yabyemereye intyoza.com ngo barabibakoreye kugira ngo ituze riboneke.

RTSS

Bizimana Charles, umwalimu utoza abanyeshuri imikino ( Animateur sportif) ubwo intyoza.com yamusangaga muri iki kigo yavuze ko ibi atabizi, ko ndetse atari ahari nyamara umwe mubayobozi muri iki kigo yadutangarije ko abizi, gusa amakuru agera ku kinyamakuru intyoza.com nuko uwahohotewe ari mugenziwe uhawe akazi vuba.

Ingabire Hortence, umuyobozi w’iki kigo yatangarije umunyamakuru ko nta kidasanzwe cyabaye, ko gusa icyabaye ari uko abanyeshuri banze kurya akawunga batekewe.

Agira ati:” ikintu cyabayeho ni abanyeshuri bari batekewe akawunga, urumva ikintu kiba kiri mu mufuka ntabwo ushobora kumenya ngo akawunga kaba gafite ikibazo cyangwa se ntacyo gafite kuko kaba gafunze, baje gusanga rero katameze neza, ni aho bahereye bavuga ngo ntabwo turya nyuma baza gutekerwa bararya nta kindi”.

Mu gihe muri iki kigo hakomeje kuvugwa umwuka utari mwiza, amakuru agera ku intyoza.com ni uko ibyabaye ngo bica amarenga y,ibishobora kuba mugihe kiri imbere mu gihe ibibazo abanyeshuri bafite byaba bidashakiwe igisubizo mu maguru mashya.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →