Kamonyi: Abaturage bafashe bugwate imodoka ebyiri za Rwiyemezamirimo wanze kubahemba

Abaturage bakoreye rwiyemezamirimo ufite isoko ryo gutunganya igishanga cya Nyabarongo, bafashe bugwate imodoka ze kugira ngo bahereho bishyuza ayo bakoreye.

Mu murenge wa Mugina mu kagari ka Nteko, kuri uyu wa kabiri Taliki ya 13 Nzeli abaturage bazindukiye mu myigaragambyo banafata bugwate imodoka 2 za rwiyemezamirimo Mugarura Alex, umaze igihe atabishyura kandi baramukoreye.

Kwigaragambya kw’aba baturage kwahereye ku mugoroba wo ku wa kabiri taliki ya 12 Nzeli 2016, ubwo ngo bumvaga ko rwiyemezamirimo ari hafi kumurika ibikorwa yakoze kandi atarishyura abamukoreye.

Aba baturage, bamwe muri bo baciye ingando hafi n’igishanga batunganyaga, baraharara ndetse guhera mu gitondo biyemeza kutahava aho banafashe bugwate imodoka 2 za rwiyemezamirimo bavuga ko yanze kubishyura. Bavuga ko mu gihe baba batishyuwe amafaranga bakoreye nk’uko babitangarije intyoza.com.

Abaturage bigaregambije kugera babonye ubuyobozi.
Abaturage bigaregambije kugera babonye ubuyobozi babona gutuza.

Umwe mu baturage utashatse gutangaza amazina ye yabwiye intyoza.com ati:” twaje mu kazi ka kampani yitwa EMA, twaje gukorera amafaranga none kuva mu kwa gatandatu njye ntangira akazi nahembwe gusa ibihumbi bine (4000fr), batubwiye ko bazaduhemba taliki 5 Nzeli 2016 turarindira turayabura. Byatangiye bahembera icyumweru kimwe, bivaho bifata ibyumweru 2 bifata ukwezi bifata amezi 2 none dore bigeze kuri atatu n’ane gutyo”.

Abaturage, bavuga ko bamwe muri bo bakora bakodesha, ko ndetse aho bakorera atari iwabo. Babaho baka amadeni mu bacuruzi none nabo ngo barabarambiwe kuko batabishyura.

Abaturage bashyizeho uruzitiro ngo imodoka itabacika.
Abaturage baraye aha hantu, bashyizeho uruzitiro rw’amabuye ngo imodoka itabacika.

Ubwabo batangaza ko batabona n’amafaranga yo kwishyura ubwisungane mu kwivuza kandi bitwa ngo barakora. Bibaza akazi bakora bakicwa n’inzara, bakaba badashobora kurwara ngo babone ayo kwivuza, badashobora kubona amafaranga yo kwikenura bakavuga ko barambiwe kwihangana.

Abana bato bagaragara mubahawe akazi n’uyu Rwiyemezamirimo

Izabayo Esther, ni umwana w’umukobwa wiga ku kigo cy’amashuri cya Mutagatifu Esidore Mugina, avuga ko afite imyaka 15 y’amavuko, mu ijwi ryuje agahinda, yatangarije intyoza.com ati:” Naje gukora  hano mu kiruhuko nshaka amafaranga yo kwiga, noneho baravuga ngo bazahemba mu kwezi kwa munani njya kwiga, nyuma ndagaruka bavuga ngo barahemba nje nsanga ntibahemba nsubira ku ishuri none banyirukanye ngeze mu rugo numva baravuga ngo barahemba nje ndayabura”.

Umwana w'umukobwa w'imyaka 15 yemerewe gukora akazi kuri uyu Rwiyemezamirimo.
Umwana w’umukobwa w’umunyeshuri w’imyaka 15 yemerewe gukora akazi kuri uyu Rwiyemezamirimo.

Uyu mwana w’umunyeshuri, yatangarije intyoza.com ko yahisemo kuza gukorera uyu rwiyemezamirimo kuko yashakaga amafaranga y’ishuri. Atangaza ko uyu rwiyemezamirimo amufitiye amafaranga y’u Rwanda angana n’ibihumbi 18500.

Mugarura Alexis, Rwiyemezamirimo wakoresheje aba baturage, yatangaje ko kuba abakozi yakoresheje bigaragambije abizi, avuga ko italiki yababwiye kubishyuriraho ari iya 15 Nzeri aho kuba 5 Nzeli 2016 nkuko aba bakozi babitangarije intyoza.com.

Iki ni igikorwa cyakozwe n'aba baturage barira ayo kwarika bishyuza.
Iki ni igikorwa cyo gutunganya igishanga cya nyabarongo cyakozwe n’abaturage barimo barira ayo kwarika bishyuza.

Mugarura, avuga ko nawe yatinze kwishyurwa n’abo akorera (abamuhaye akazi).  Avuga ko kwigaragambya kwabo byari ukugaragaza akababaro kabo ko ariko nawe atarishyurwa. Gusa avuga ko ejo kuwa gatatu hari igice azabaha nkuko yabyumvikanye n’ubuyobozi bw’akarere nyuma y’imyigaragambyo y’abaturage.

Udahemuka Aimable, umuyobozi w’akarere ka kamonyi yaganiriye n’abaturage abasha gucubya uburakari n’umujinya bari bafite ndetse abizeza ko ku munsi w’ejo tariki ya 14 Nzeli 2016, Rwiyemezamirimo azaza kugira amafaranga abishyura ariko ngo andi azasigara nayo akizeza ko atazarenza Taliki ya 30 Nzeli 2016 atishyuwe abaturage.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “Kamonyi: Abaturage bafashe bugwate imodoka ebyiri za Rwiyemezamirimo wanze kubahemba

  1. Kamali peter September 15, 2016 at 9:57 am

    suko ibibazo bikemurwa ubuyobozi burahari ,barikubanza ikibazo cyabo bakakigeza kubuyobozi bubegereye mbona bateje akaduruvayo ntago ariko ikibazo cyarigukemurwa nokujya kushyira amabuye mumuhanda

Comments are closed.