Kamonyi: Abavuga rikumvikana basabwe kugira uruhare mu bukangurambaga bwo kurengera abana

Abavuga rikumvikana bagera ku ijana muri Kamonyi basabwe kuba umusemburo wo gutuma umwana w’urwanda arindwa ihohoterwa.

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kamonyi yagiranye inama n’abavuga rikumvikana bagera ku 100 bo mu kagari ka Gihinga, umurenge wa Gacurabwenge, ibasaba kuba abafatanyabikorwa mu gukangurira abo baturanye kubahiriza uburenganzira bw’abana.

Ibi babisabwe ku itariki 29 Werurwe na Inspector of Police (IP) Athanase Niyonagira, akaba  ashinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kwicungira umutekano muri aka  karere ka Kamonyi.

Yunganiwe na Umugiraneza Marthe, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gacurabwenge, IP Niyonagira yabwiye abo bavuga rikumvikana kujya basobanurira abo baturanye ko umwana afite uburenganzira bwo kubaho, kwandikishwa igihe avutse, ubwo kuvuzwa, n’uburenganzira bwo kumenya ababyeyi be.

IP Athanase, yababwiye kujya kandi babasobanurira ko abana bafite uburenganzira bwo kurindwa ivangura, kurindwa gushimutwa, kurindwa gucuruzwa, ko bafite uburenganzira bwo kugaragaza igitekerezo, kuruhuka, n’ubwo kwidagadura.

IP Athanase yagize ati:”Mujye mukangurira abo muturanye kwirinda ikintu cyose gishobora gutuma abana bava mu ishuri cyangwa icyatuma bajya ku mihanda”.

IP Niyonagira, yababwiye kujya kandi babakangurira gutanga amakuru y’ihohoterwa ryakorewe umwana kuri sitasiyo za Polisi y’u Rwanda zibegereye cyangwa  kuri nomero ya terefone itishyurwa 116.”

Yababwiye kandi kujya bagira inama ababyeyi  yo kwirinda intonganya n’amakimbirane kuko biri mu bituma abana bajya ku mihanda, aho baba mu buzima bubi, ndetse bakahakorera ibikorwa bibi nk’ubujura no kunywa ibiyobyabwenge n’ibindi bitari byiza.

IP Athanase, Yabasabye kugira uruhare  mu kurwanya ibiyobyabwenge by’ubwoko bwose,  gukangurira abo baturanye kubyirinda no gutanga amakuru y’ababinywa, ababicuruza, n’ababitunda.

IP Niyonagira yabwiye abo bavuga rikumvikana kujya na none babakangurira kwirinda ubuharike kubera ko ibibazo biterwa na bwo biri mu bitera abana  guhunga iwabo bagahitamo kujya kwibera ku mihanda.

Umugiraneza Marthe, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gacurabwenge yashimye abo bavuga rikumvikana ku ruhare rwabo mu iterambere ry’aho batuye, maze abasaba guharanira ko uburenganzira bw’umwana bwubahirijwe.

Umugiraneza kandi Yashimye Polisi y’u Rwanda muri aka karere ka Kamonyi ku nama yabagiriye, akaba yasabye aba bavuga rikumvikana kuzirikana no gukurikiza inama bagiriwe na Polisi kugira ngo umwana w’u Rwanda arindwe ihohoterwa iryo ari ryo ryose.

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →