Kamonyi-Amayaga: Imibiri 90 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside imaze kuboneka Mugina na Nyamiyaga

Kugeza kuri uyu wa 19 Mata 2022, mu gace k’Amayaga mu Murenge wa Mugina honyine hamaze kuboneka imibiri 37 irimo 36 yabonetse none n’ejo hashize mu cyobo gifata amazi mu kigo cy’Abihaye Imana b’Ababikira. Mu murenge wa Nyamiyaga, habonetse imibiri 53 irimo 7 imaze kuboneka muri iyi minsi 2. Igikomeje kuba ingorabahizi ni uburyo bwo kubona amakuru.

Ndayisaba Jean Pierre Egide, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugina yabwiye intyoza.com ko umubiri umwe wari usanzwe warabonetse, mu gihe 36 yasanzwe mu cyobo guhera kuri uyu wa mbere kugera none ku wa Kabiri. Avuga ko bakomeza igikorwa cyo gushakisha ariko kandi banasaba abaturage bafite amakuru y’aho Abatutsi bishwe bashyizwe kuyatanga kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro, ariko kandi Ababyeyi, Inshuti n’abavandimwe babashije kubona ababo baruhuke.

Mudahemuka Jean Damascene, Gitifu w’Umurenge wa Nyamiyaga yabwiye intyoza ko muri iyi minsi ibiri gusa( none n’ejo hashize) bamaze kubona imibiri 7, aho ije isanga indi 46 yabonywe guhera mu kwezi kwa 7 umwaka ushize.

Gitifu Mudahemuka, avuga ko mubigaragara hari abaturage bafite kandi bazi neza amakuru y’ahari imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside 1994, ariko bakinangiye gutanga amakuru ukurikije ibigaragara nyuma y’imyaka 28 Jenoside ibaye.

Akace k’Amayaga, ni hamwe muhantu hiciwe Abatutsi benshi, baba ari abari bahatuye ndetse n’abahanyuze bava Bugesera no mu bindi bice bagerageza Guhunga abicanyi.

Gitifu Udahemuka, avuga ko kuva umwaka ushize mu kwezi kwa 7 aribwo umuturage warimo yubaka mu Murenge wa Nyamiyaga yabonye imibiri, atanga amakuru hatangira gukorwa iperereza, baza kuhakura imibiri 46. Kuri uyu wa mbere Tariki 18 Mata nibwo bakomeje bashakisha ahantu hatandukanye, babona imibiri 5, mu gihe kuri uyu wa kabiri babonye 2, yose hamwe ikaba 7 isanga 46 ikaba 53 yose, ariko kandi ngo igikorwa cyo kirakomeza, bashakishe.

Mudahemuka Jean Damascene, asaba abaturage gutanga amakuru kugira ngo igikorwa cyo gushakisha iyi mibiri kirangirire rimwe. Yibutsa abaturage ko utanze amakuru aba afashije ubutabera, mu gihe utayatanze bikaza kugaragara ko wari uyazi ukurikiranwa. Ibyiza nkuko Gitifu abivuga ni ukwitandukanya n’ibisa n’ibyo, ahubwo bagafasha ubutabera n’Ubuyobozi muri rusange, ariko kandi banibuka ko ari no gufasha ababuze ababo kubabona, bagashyingurwa mu cyubahiro.

Akomeza asaba buri wese kuzirikana ko hashize imyaka 28 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, ko buri wese nibura akwiye kugaragaza ko muri urwo rugendo rw’imyaka 28 hari icyo yize kandi yamenye afitemo inyungu kandi gishobora gufasha ubutabera, kikanomora ibikomere by’Abarokotse Jenoside.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →