Kamonyi: Ari mubitaro azira kujya gushakira umugabo we mu kabari

 

Nyuma yo kumenya ko umugabo we hari akabari anywera mo agakeka ko azashiduka agiye ubutareba inyuma yagiye kumwishakira ahahurira n’uruva gusenya.

Nyiransabimana Marceline utuye mu kagari ka Kabagesera mu murenge wa Runda yigirijweho nkana na nyiri akabare umugore mugenzi we , akubitwa inkoni zitazwi, amacupa y’inzoga ndetse ngo ntiyatabarwa n’umugabo we kandi ahari.

Uyu Nyiransabimana avuga ko yakubiswe n’umugore ucururiza muri aka kagari abagabo bagera muri bane nuwe arimo barebera,umugore wamukubise akaba ahamaze igihe kigera ku mezi abiri ahacururiza bakaba bakunze kumwita bazonge.

Marceline avuga ko ubucuti bw’umugabo we n’uyu mugore yari amaze igihe abuzi ngo kwihanga byaramunaniye ngo kuko yajyagayo akanywa akaza bukeye cyangwa akeshereje.

Marceline nubwo ibi byose byabaye nawe abamubonye bavuga ko yaba yabanje kunyura mu isantere ya Gihara agafata kugatama ubundi akerekeza iyo yakekeraga umugabo we ari naho yamusanze rukambikana na nyiri akabare.

Uyu mugore Nyiri akabare yemerera ko yakubise Marceline ndetse akemera no kumuvuza nubwo nawe ngo yahakomerekeye ngo ibyabaye ntabwo yabiteguye ngo kuko yabikoze yirwanaho kuko yari atewe iwe.

Nyiri akabare ntabwo ahakana ko uyu mugabo wa Marceline yari ahari ariko akavuga ko yari kumwe n’abandi bagabo basangi ko rero atagombaga kubazwa ibye kuko we acuruza , gusa abagabo bahanyweraga ngo ntibigeze bagira icyo bakora na kimwe ubwo aba bagore barwanaga.

Intandaro y’uru rugomo rwose ngo ni inzoga z’inkorano zizwi ku izina rya Muriture n’izindi zengerwa muri aka kagari izindi zikarangurirwa ahandi nyamara benshi bagahamya ko hari bamwe mubayobozi b’inzego zibanze babifitemo inyungu ndetse n’abaturage banga kuzivirira kuko ngo zigura make.

 

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →