Kamonyi: DASSO baremeye utishoboye, bamuha inka bamusaba kutazimya igicaniro

Abagize urwego rwunganira akarere mu gucunga umutekano( DASSO) bo mu karere ka Kamonyi kuri uyu wa 21 Ukwakira 2020, baremeye umuturage utishoboye wo mu kagari ka Buguri, Umurenge wa Rukoma, bamugabira Inka, bamuha umuganda wo kumwubakira. Bavuga ko umuturage unyagirwa, usembera, ufite imibereho mibi, nta mutekano aba afite, ko kandi nabo icyo gihe ntawo bagira nyamara bashinzwe kuwubungabunga.

Mukambiro Aline, w’imyaka 48 y’amavuko mu bihe bishize yasenyewe n’ibiza bimusiga kugasozi, biba ngombwa ko Inka y’Inkwano y’umukobwa we ayigurisha kugira ngo yishakire ubushobozi bwo kubaka inzu yo kubamo kuko ngo yabonaga asizwe iheruheru n’ibiza.

Mukambiro Aline waremewe, avuga ko izi ari imbaraga zimufasha kwiyubaka, ntasigare inyuma mu iterambere.

Yabwiye ikinyamakuru intyoza.com ko nk’umuturage utishoboye wari ukozweho n’ibiza, gufata icyemezo cyo kugurisha Inkwano y’umukobwa we ataranamurongoranya nabyo ngo ntabwo byari byoroshye, ariko ngo nta mahitamo yandi yari afite.

Ati“ Ubusanzwe mbarizwa mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe mubyo twagenderagaho. Ibiza byaransenyeye binsiga ku gasozi, mfata icyemezo ngurisha ikwano y’umukobwa wanjye ntaranatanga indongoranyo kuko nta mahitamo yandi nari mfite. Ntabwo nari nziko umunsi nk’uyu uzagera kuko nabikoze numva ko ndwana ku buzima bwanjye n’abana”.

DASSO, barashaka ko uyu mubyeyi inzu ye yuzura vuba akava ku gasozi.

Akomeza ati“ Maze kuyigurisha natangiye kubaka nabyo ntibyarangira, ubuyobozi bumpa isakaro, ngiye kubona numva bambwiye ko DASSO biyemeje kundemera. Sinzi uko byagenze, ariko nabonye baza bampa umuganda, bangabira Inka, mbese ndashima Imana yabakoresheje”.

Mukambiro, akomeza avuga ko iyi nka yagabiwe izamufasha muri byinshi nko kwikura mu bukene, kubona ifumbire n’amata, kuyikuraho indongoranyo y’umukobwa we, ariko kandi ngo nawe yiteguye kuzitura abandi bakagerwaho n’iyi Nka y’urukundo n’ineza yagabiwe na DASSO.

Irakarama Albert/ umuhuzabikorwa wa DASSO.

Irakarama Albert, umuhuzabikorwa wa DASSO ku rwego rw’Akarere ka Kamonyi yabwiye intyoza ko nyuma yo kumenya ingorane uyu mubyeyi yahuye nazo zo gusenyerwa n’ibiza, agafata icyemezo cyo kugurisha Inkwano agamije gushaka aho aba, nabo ngo baricaye nk’urwego rwa DASSO basanga bakwiye kugira icyo bakora kugira ngo bamushyigikire, yongere kugira Igicaniro iwe kandi banamufashe kubona aho aba adasembereye.

Irakarama, avuga ko nka DASSO, igihe umuturage abayeho nabi, anyagirwa, asembera, umutekano waba uwo mu gifu, waba uw’imibereho y’ubuzima muri rusange uba ari ntawo. Ko nk’urwego rwunganira Akarere mu gucunga umutekano nabo ntawo bagira kandi hari umuturage wawubuze.

Visi Meya Uwamahoro, Umuturage Aline hamwe na DSSO Albert.

Avuga ko no mu busanzwe bari bamaze iminsi bakora ibikorwa bitandukanye byo gufasha abaturage mu guhangana n’ibibazo bibangamira imibereho yabo, aho nta murenge numwe muri 12 igize aka karere batagize igikorwa bakoramo kigamije kuzamura imibereho y’umuturage. Uyu muturage nawe ngo byari ngombwa ko bamuha umuganda, bakamuremera, ubuzima bugakomeza.

Uwamahoro Prisca, Umuyobozi w’Akarere ka kamonyi wungirije ushinzwe imibereho myiza, yashimiye abagize uru rwego rwa DASSO mu bikorwa byiza bakora mu kunganira abaturage bashinzwe kubungabungira umutekano. Avuga ko ari igikorwa cy’ubutwari kandi kije mu kwezi n’ubundi kwibutsa Abanyarwanda ubutwari bw’ingabo zabohoje Igihugu ziharanira imibereho myiza ya buri munyarwanda.

Visi Meya Uwamahoro, ashima ibikorwa bya DASSO, Abasaba gukomeza ubu butwari bunganira Akarere kandi bafasha abaturage bashinzwe kurindira umutekano.

Uwamahoro, yasabye abagize uru rwego gukomeza ibikorwa byiza bifasha abaturage, ariko kandi anabibutsa ko nabyo biri mu byunganira akarere, bigatuma iterambere rirushaho kwihuta kuko umuturage utagira aho aba, udafite imibereho myiza, udafite umutekano, nta terambere.

Abagize urwego rwa DASSO mu Karere ka Kamonyi bagera kuri 80. Mu bikorwa bamaze iminsi bakorera abaturage hirya no hino, birimo kububakira ubwiherero, kubafasha kwishyura ubwisungane mu kwivuza-Mituweli n’ibindi bizamura imibereho myiza yabo.

Ntakongera kuzimya igicaniro.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →