Kamonyi: Gitifu Bahizi Emmanuel wari mu bamaze imyaka mu Turere yimuwe

Bahizi Emmanuel, ni umwe mu Banyamabanga Nshingwabikorwa mu turere tugize u Rwanda uri mu ba mbere bamaze igihe kinini kuri uyu mwanya niba atariwe wa mbere. Mu gihe amaze mu Karere Kamonyi, hari byinshi yageranyeho n’inzego z’ubuyobozi zitandukanye mu bikorwa by’iterambere rigamije imibereho myiza y’umuturage n’Akarere muri rusange. Kuri uyu wa 10 Gashyantare 2022 nibwo yimuriwe mu karere ka Ngororero, gukomereza yo imirimo.

Bahizi Emmanuel, aganira na intyoza.com, yavuze ko yamenye ko yimuriwe mu karere ka Ngororero ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, ko aribwo yabonye ibaruwa imubwira ko imirimo yakoreraga Kamonyi nk’Umunyamabanga nshingwabikorwa agiye kuyikomereza Ngororero.

Kuva Taliki ya 08 Ukuboza 2006, nibwo Bahizi Emmanuel yatangiye imirimo yo kuba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kamonyi. Kuva icyo gihe, yakoreye muri aka karere uko ubuyobozi bwasimburanaga n’ubundi, cyane ko uyu atari umwanya utorerwa.

Gitifu Bahizi, avuga ko kuba ahawe kujya gukorera mu karere ka Ngororero n’ubwo umuryango uri Kamonyi, bitazagira icyo bihindura ku gukomeza gukora neza inshingano z’akazi ke, cyane ko ari imirimo azi neza, asanzwe akora kandi afitemo ubunararibonye.

Gitifu Bahizi Emmanuel.

Kuba Bahizi Emmanuel akuwe mu karere ka Kamonyi akajyanwa gukomereza imirimo yakoraga nka Gitifu w’Akarere ka Ngororero, nta cyuho gisigara Kamonyi kuko uwari Ngororero ariwe uza mu mwanya asize. Bivuze ko basimburanye, umwe akajya aho undi yakoreraga.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →

4 thoughts on “Kamonyi: Gitifu Bahizi Emmanuel wari mu bamaze imyaka mu Turere yimuwe

  1. Ndayisaba Jado February 11, 2022 at 10:12 am

    Ngororero iratomboye Pe ibonye umukozi

    1. The 355 February 12, 2022 at 6:03 pm

      Nagende.nubindi kamonyi Ninayo avukamo.amazemo imyaka 10.
      Nigute umudugudu avukamo utagira Amashanyarazi.amaze imyaka 10 mukarere.yabaye Amabassadirs mini.

      Gusa Ikizwi cyo Nu Urumwana mwiza mubusanzwe.
      Ariko Ntaho atandukaniye nawamwana ujya mumurwa yagerayo akibagirwa iwabo.

  2. Jeanne February 16, 2022 at 3:02 am

    Kuki mutavuze kurundi ruhande quality zuwo basimburanye? Ubwo yabahaye akantu tu.

  3. jonson February 23, 2022 at 7:51 am

    yakoze iki se usibye kwibera mu nduruburi na za ruswa! ibye na wa mu meya wahayoboraga turabizi di! n’ubundi bugome bwinshi ntavuze…..

Comments are closed.