Kamonyi: Ibibazo ni agatereranzamba mu kigo nderabuzima cya Nyamiyaga

Ni ikigo nderabuzima kimwe rukumbi giherereye muri uyu Murenge wa Nyamiyaga, kikaba kandi bugufi n’ibiro by’Umurenge. Haravugwa byinshi mu bibazo birimo Serivise mbi ku bagana Ikigo nderabuzima, abakozi bakora ibijyanye n’isuku bamaze amezi abiri badahembwa, haravugwa uwatsindiye isoko ry’ibijyanye n’amasuku, ariko birangira akazi gahawe undi, haravugwa kandi  umwuka utari mwiza mu bakozi n’ibindi.

Abaturage batari bake bagana iki kigo nderabuzima, bamaze igihe kitari gito basaba ko hagira igikorwa, hagakemurwa ibibazo bituma badahabwa serivise nziza. Bavuga ko bamwe muri bo bahisemo guhindura aho bivuriza, bamwe bajya ku bigo bitandukanye birimo icya Nyagihamba kiri mu Murenge wa Nyarubaka, abandi bakajya Kamonyi muri Gacurabwenge ndetse ngo hakaba n’abajya hakurya mu karere ka Ruhango, byose ari uguhunga serivise bavuga ko ari mbi, bakemera bagakora ingendo za kure.

Ibibazo bya Serivise mbi zihabwa abagana iki kigo nderabuzima bivuzwe kenshi, ibijyanye n’umwanda no kutita ku bakozi bakora isuku, cyane ku bijyanye no kubahemba nabyo byaravuzwe ndetse igihe kimwe intyoza.com ijyayo kureba ibijyanye n’umwanda wari umaze igihe uvugwa isanga ibivugwa ari bike, unarebye ntacyahindutse cyane ko n’ubu abakozi bavuga ko amezi abaye abiri batazi umushahara, byumvikane ko umurimo unoze muri ubu buzima ntawo.

Mu gushaka kumenya ukuri kuri uru ruhuri rw’ibibazo bivugwa muri iki kigo nderabuzima cya Nyamiyaga, byatumye tumenya byinshi tutari twiteze, birenze ibivugwa n’abaturage. Serivise mbi n’umwanda reka tubishyire ku ruhande, atari uko bidahari, ahubwo tuvuge ku kuba twarasanze hari uwatsindiye isoko rijyanye no gukora isuku ari nawe wakabaye akoresha akanahemba abakora amasuku. Gusa nkuko amakuru yahawe intyoza.com avuga, mu buryo budasobanutse, akazi kahawe utaratsindiye isoko ku mpamvu z’akantu nkuko bivugwa.

Aha ni igihe umunyamakuru yajyaga kureba ikibazo cy’umwanda uhavugwa: Kamonyi-Nyamiyaga: Umwanda wasimbuye ubuzima mu kigo nderabuzima

Byageze aho abakozi bakora amasuku bibutsa ubuyobozi bw’ikigo ko bakeneye guhembwa, ariko kubera ko byagakozwe n’uwatsindiye isoko, ibi byajemo agasigane tudatindaho hagati ya Kontabure w’ikigo ndetse n’umuyobozi, birangira abakozi bakora amasuku bamaze amezi abiri nta guhembwa.

Ku mugoroba wo kuwa Gatatu w’icyumweru gishize, ahagana ku i saa kumi n’iminota 40, umunyamakuru wa intyoza.com yahamagaye Tuyiringire Emmanuel umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Nyamiyaga ashaka ku mubaza kuri bimwe mu bibazo bivugwa ko byabaye agatereranzamba aho ayobora, mu ijwi rituje avuga ko ari mu kazi kenshi ko nahuguka aramuvugisha.

Hagati aho, umunyamakuru yamwibukije akoresheje ubutumwa bugufi kuri terefone ko ariwe n’ubundi wamushakaga ko kumubwira icyo yamushakiraga yahuguka akaza kuba abizi byaba byiza, niko kumwoherereza ubutumwa ku bibazo ashaka ko baza kuganiraho birimo ikibazo cy’abakora amasuku bamaze amezi abiri badahembwa, Uwatsindiye akazi kagahabwa undi n’ibindi.

Ku i saa mbiri z’ijoro zirengaho iminota 8, umuyobozi ahugutse yarahamagaye koko, maze ati“ Ntugire ngo nakurangaranye, niriwe mu kazi kenshii…. ku buryo ubu ng’ubu rwose aribwo ngisohoka mu biro, uranyihanganira tuzavugane ejo nzaza mu nama ku karere… nzaguhamagara ejo nkuvugishe”. Aha yavugaga yari guhamagara umunyamakuru hari bucyeye kuwa Kane, ariko kugeza kuri uyu wa mbere twinjiye mu kundi kwezi ntawamenya impamvu atubahirije ibyo yasezeranije umunyamakuru.

Hagati aho kuri uwo wa Kane, umunyamakuru yahamagaye umuyobozi w’Umurenge wa Nyamiyaga, Mudahemuka Jean Damascene kugira ngo amubaze ku bibazo bitandukanye bivugwa ko byabaye agatereranzamba mu kigo nderabuzima ndetse n’ibindi nk’uko twabivuze hejuru. Gitifu yasabye umunyamakuru kwihangana bakazavugana nyuma y’inama ya bucyeye kuwa Gatanu, izaba igamije gucoca byinshi mu bibazo bivugwa muri iki kigo Nderabuzima.

Kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize, bucyeye inama yaraye ibaye, Gitifu Mudahemuka nkuko yari yabyemeye, yahamagaye umunyamakuru amubwira ko koko ibibazo yamubwiye ubwo yashakaga ko baganira, yasanze ari ukuri. Yagarutse ku nama n’abayitabiriye, ariko yirinda kujya cyane mu byo bahavugiye, gusa avuga ko ibibazo basanze atari bike, ko hari imyanzuro basabye ko izashyirwa mu bikorwa, ikaba igomba gutunganywa igashyikirizwa inzego bireba.

Gusa nubwo Gitifu yavuze kuri bimwe mubyo umunyamakuru yari yamubwiye, akanemera ko yasanze ari byo, hari n’ibindi bibazo byinshi ahanini byose ngo bishingiye ku miyoborere basanze, ariko hano tutari bugarukeho.

Ku bijyanye n’uwahawe isoko atariwe waritsindiye, Gitifu yemera ko iki kibazo koko bakibonye ndetse basaba ko uwahawe ako kazi azishyurwa n’uwakamuhaye, ko nta faranga ry’ikigo rizasohoka guhabwa utaratsindiye isoko, ku makosa yakozwe mu nyungu z’umuntu ku giti cye. Avuga ko byinshi mubyo babonye hari ingamba zafashwe, ndetse hakaba n’imyanzuro byose bikazakorwa mu nyungu z’umuturage n’imiyoborere myiza, aho kugira ngo abaturage babe aribo babirenganiramo. Abakozi nabo kandi bagomba gukora bashyize hamwe, baharanira kunoza serivise y’ibyo bakora mu nshingano zabo.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →