Kamonyi-Jenda: Umuhungu arakekwaho kwica se amukubise isuka ya Majagu

Ahagana ku i saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba wo kuri uyu wa 21 Mutarama 2021, mu Mudugudu wa Mataba, Akagari ka Jenda, Umurenge wa Mugina ho mu Karere ka Kamonyi, umuhungu w’imyaka 41 y’amavuko yakubise isuka ya Majagu se umubyara w’imyaka 75, aramwica.

Ndayisaba Jean Pierre Egide, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugina yahamirije intyoza ko aya makuru y’urupfu rw’uyu musaza w’imyaka 75 y’amavuko ari impamo, ko yishwe n’umwana we yibyariye.

Uyu mugungu witwa Ntibiramira Emmanuel alias Semahuku wishe Se umubyara witwa Gapyisi Michel w’imyaka 75 y’amavuko, ngo yakubise iyi suka ya majagu Se ahagana mu musaya, irinjira, ariko kandi ngo akaba yari yabanje kuyimukubita no mu gahanga.

Abatabaye nkuko amakuru agera ku intyoza.com abihamya, basanze uyu musaza akiri aho yiciwe ndetse iyi suka ya majagu ikimuri mu musaya kuko yari yinjiye cyane. Imvano y’aya mahano, ni amakimbirane uyu muhungu yari afitanye na Se, aho ngo yari amaze igihe.

Nyakwigendera, ariwe se wa Ntibiramira ngo yahoraga abuza uyu muhungu we kumugurishiriza ubutaka, ahubwo akamubwira ko azapfa ntacyo asize kuko ngo yanze gushaka umugore.

Ibi byose, byabaye aho uyu muhungu yari atahukiye, asanga Nyina arimo ahura ibishyimbo naho Se yicaye hirya gato, niko gutangira bacyocyorana, Se amubwira ko azapfa ntacyo asize, umuhungu ngo yabonye Se ahagurutse ngo barwana, afata isuka ya Majagu yari ku ibaraza ry’inzu, ayimukubita mu gahanga undi agwa hasi, nibwo yongeye ayimukubita mu musaya irinjira cyane.

Uyu muhungu ukekwabo kwica se umubyara, bikiba ngo yahise acika ariko mu gihe bakomezaga kumushakisha, aza gufatwa n’inkeragutabara aho yahise ashyikirizwa Polisi kugira ngo acumbikirwe kuri sitasiyo ya RIB ya Mugina.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →