Kamonyi-Kayumbu: Bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi banashyingura mu cyubahiro imibiri 119

Mu Murenge wa Kayumbu ho mu Karere ka Kamonyi, Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, baba abahavukiye bakihatuye n’abagiye ahandi, baba abaturage n’inshuti z’Abanyakayumbu, kuri uyu wa 21 Mata 2022, bibutse ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi muri uyu Murenge w’ahahoze mu yari Komini Rutobwe. Uyu muhango witabiriwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, intumwa za rubanda n’izindi nzego z’ubuyobozi zirimo n’iz’umutekano. Hanashyunguwe mu cyubahiro imibiri 119 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside 1994.

Uyu muhango nyirizina, wabimburiwe no gushyira Indabo ahazwi nko mu cya kabiri mu isantere y’Ubucuruzi iri aha Kayumbu. Ni ahantu mu gihe cya Jenoside hiciwe Abatutsi batari bake, aho ubu imibiri imwe babashije kuyihakura ariko hakaba abavuga ko hakirimo indi kuko hari abazi neza ko hari ababo bahiciwe bakahashyirwa ariko bakaba batarababonye mu mibiri yabashije kuhaboneka.

Mu cya kabiri, ahashyizwe indabo. Ubuyobozi bwemeye ko buzahashyira ikimenyetso cy’urwibutso.

Umwe mu babyeyi watanze ubuhamya kubyo yibuka aha hantu(mu cyakabiri), avuga ko hari habi cyane kuko iruhande rwaho hari Bariyeri y’abicanyi ku buryo kuyirenga byari bigoye. Avuga ko abo bazanaga kuhicira babanzaga kubabwira bakabanza kuba aribo bajugunya mu byobo imirambo babaga bahasanze.

Uyu mubyeyi, ahamya ko aha hantu harimo n’Umubyeyi we bishe bakahamushyira ariko mu mibiri yabonetse we akaba ataramubonye. Ahamya ko nubwo hari imibiri yahabonetse ariko ko byanze bikunze hakirimo indi kuko hari ibyobo bya metero zigera 30 ku buryo abajugunywemo bose batahakuwe. Aha ni naho Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko muri aka gace bahereye basaba ubuyobozi ko aha hantu hashyirwa ikimenyetso cy’Urwibutso kuko hari amateka atazibagirana.

Umubyeyi wavuze amwe mu mateka ya hano mu cyakabiri, ayo yibuka.

Nyuma yo gushyira indabo aha hantu, hakurikiyeho kujya ku rwibutso ruri mu nsi gato y’Umurenge wa Kayumbu, bunamira ndetse bashyira indabo ahashyinguye imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside, aho bahavuye berekeza mu gikari cy’uyu Murenge ahari hateguwe kuba ariho gahunda zindi zo kwibuka zibera.

Dr Nahayo Sylvere, Meya wa Kamonyi ari kumwe na Meya Kayitare Jacqueline wa Muhanga bunamira ndetse bagashyira indabo mu Cyakabiri..

Dr Nahayo Sylvere, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wahaye ikaze abitabiriye uyu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi aha Kayumbu, yashimiye abatabaye n’abaje gufata mu mugongo Abarokotse Jenoside bibuka Ababyeyi, Abana, Inshuti n’Abavandimwe biciwe aha hantu.

Yibukije ko nubwo mu bihe nk’ibi biba bigoye kubona aho umuntu ahera avuga, ko ikidakwiye kwibagirana ari uko aya ari Amateka y’Abanyarwanda, ko ntawe ukwiye kuyihunza, ko kandi buri wese akwiye guharanira ko ibyabaye bitazongera ukundi.

DPC Kamonyi, yunamiye ndetse ashyira indabo aha mu cyakabiri.

Meya Nahayo yagize kandi ati“ Nubwo ari amateka asharira, rimwe na rimwe kuyumva abantu bumva bigoye ariko ni ayacu nk’Abanyarwanda, tugomba kuyakira tukayagira ayacu”. Akomeza avuga ko kwibuka ari uburyo bwiza bwo kongera guha agaciro Ababyeyi, Abavandimwe n’Inshuti bishwe bazira uko bavutse no kubabwira ku “Turi kumwe”. Yibukije ko nk’Ubuyobozi bw’Akarere buzahora hafi y’Abarokotse Jenoside hagamijwe kubafasha mu rugendo rwo kwiyubaka.

Intumwa ya rubanda mu nteko ishinga Amategeko y’u Rwanda, Rwaka Pierre Claver wari umushyitsi mukuru, avuga ko Abarokotse Jenoside banyuze muri byinshi bigoye, ko bababaye cyane bitagira urugero. Ahamya ko bateye intambwe ishimishije kandi ko ari intwari ugereranije n’ibyo bahuye nabyo, kwihangana bagize n’imbabazi batanze.

Depite Rwaka Pierre Claver

Ati“ Njyewe njya mbita intwari, bashoboye byinshi abantu bose batapfa gushobora. Uzi kubabarira umuntu atagusabye n’imbabazi, uzi kubabarira umuntu wabonye akwicira umubyeyi mu maso, akwicira umwana mu maso, kubabarira umuntu wagutemaguye umwibonera, ubwo ni ubutwari budasanzwe. Abacitse ku icumu muri Intwari”.

Depite Rwaka, akomeza yibutsa ko Kwibuka bizahoraho, ko kandi“ niba tuvuga ngo Jenoside ntizongere kubaho ukundi, nta kundi byashoboka bidashingiye ku kwibuka kuko wibagiwe nyine waba wibagiwe, ntabwo dukwiye kwibagirwa”.

Avuga ko mu gihe hibukwa ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, buri wese akwiye kugira umutima n’ubushake bwo guharanira kubaka Igihugu, kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda, usaba imbabazi akazihabwa, buri wese akajya mu ngamba ziganisha ku iterambere nkuko umurongo w’ubuyobozi bw’Igihugu uri. Yibutsa kandi ko ahatari amahoro, ahatari ituze nta terambere riharangwa.

Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Kayumbu, byasojwe hakurikiraho kujya Gushyingura mu cyubahiro imibiri 119 mu rwibutso rwa Bunyonga ruherereye mu Murenge wa Karama. Ni imibiri yagiye ikurwa mumva hirya no hino muri uyu murenge.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →