• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
30/06/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
30/06/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
30/06/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside
30/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa

Kamonyi: Menya kandi usobanukirwe n’ubufasha mu by’amategeko butangwa ku buntu na HRFRA

Umwanditsi
June 18, 2019

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu-HRFRA (Human Rights First Rwanda Association), wibanda cyane ku buvugizi bw’abatishoboye, gutanga ubufasha mu by’amategeko ku buntu, kwigisha abaturage amategeko n’ibindi. Washinzwe mu mwaka wa 2009.  

Uyu muryango wagaragaye mu imurikabikorwa n’imurikagurisha ryateguwe n’Akarere ka Kamonyi n’abafatanyabikorwa bako ryaberaga ku Ruyenzi aho ryashojwe kuri uyu wa 17 Kamena 2019. Uvuga ko mu gihe cy’iminsi 7 wakiriye abaturage basaga 1000 basobanuza bakanasobanurirwa ibijyanye n’amategeko n’ubufasha butangwa n’uyu muryango ku buntu.

Umunyamategeko Me Kanyarushoke Juvens, umukozi w’uyu muryango yabwiye intyoza.com ko bwaba ubufasha bahaye abaturage muri iri murikabikorwa n’imurikagurisha, bwaba se ubufasha na serivise baha abaturage babagana umunsi ku wundi nta kiguzi bishyuza.

Bimwe mubyo uyu muryango wigishije abawugannye muri iyi minsi y’imurikagurisha ariko kandi ari nabyo banigisha, ni ukwirinda uguhora bashaka gusiragira mu nkiko kuko ngo bitera ubukene, ariko na none bakamenya ko nta guceceka mu gihe hari akarengane babona.

Me Kanyarushoke, by’umwihariko abwira abanyakamonyi ati“ Nta mpamvu yo gusiragira mu nkiko, ariko kandi na none nta guceceka mu gihe hari akarengane. Twaje I kamonyi kugira ngo tubagire inama kandi tubahe n’ubufasha mu by’amategeko ku buntu. Uwo ariwe wese waba ufite akarengane n’ibibazo bijyanye n’amategeko atugane tumufashe kandi tumukorere ubuvugizi”. Akomeza avuga ko n’utari umuturage wa kamonyi adahejwe kuri Serivise zabo.

Nubwo ibikorwa by’uyu muryango bigaragara muri Kamonyi, banakorera mu Mujyi wa Kigali ndetse no mu Karere ka Ruhango ariko hose bakakira Abanyarwanda baturutse impande zose bakeneye ubufasha batanga mu birebana n’amategeko.

Uretse kwita no guha ubufasha mu by’amategeko abanyantege nke, n’abandi bose ndetse n’ibigo bifite ubuzima gatozi bafashwa mu kumenya Uburengenzira bwo kuregera inkiko no kugera ku butabera mu Rwanda hamwe no kumenya amategeko n’inzira zikurikizwa mu kugera ku butabera.

Me Kanyarushoke Juvens ahamya ko uyu muryango HRFRA ari ijisho ry’abaturage mu mpande zose, ko babakorera ubuvugizi bakabafasha mu bibagoye bijyanye n’amategeko ndetse byaba ngombwa abatishoboye bakabishyurira ababunganira ( Avocat) mu mategeko.

Avuga ko inyungu ya mbere y’uyu muryango ari ukuba mu gihugu kizira amakimbirane, igihugu kirimo abanyabwenge ku nkunga batanze bigisha amategeko, Igihugu gitanga ubutabera bagizemo uruhare kandi aho umuturage asobanukiwe n’uruhare rwe mu burenganzira bwe n’ubw’undi.

Uwakenera ubufasha no kumenya byinshi kuri Serivise zitangwa n’uyu muryango uharanira uburenganzira bwa muntu-HRFRA, yakwifashisha nomero ya Telefone 0788523432 y’umunyamategeko wawo. Mu karere ka kamonyi icyicaro cy’uyu muryango kiri mu Murenge wa Gacurabwenge, Akagari ka Gihinga iruhande rw’Akarere.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5823 Posts

Politiki

4074 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga