Kamonyi: Mu ishuri rya Crimson haravugwa amatiku n’inzangano byatumye 6 mu barimu bahagarikwa

Ikigo cy’ishuri rizwi nka Crimson Academy giherereye mu Kagari ka Kagina, Umurenge wa Runda abarimu 6 baherutse guhagarikwa barataha. Abirukanwe bashinja umuyobozi w’iki kigo inzangano n’amatiku.

Ubwo igihembwe cya mbere cy’amashuri cyasozwaga, umuyobozi w’ikigo cya Crimson Academy yahagaritse bitunguranye abarimu batandatu icyarimwe avuga ko nta musaruro batanga mu kigo ariko ku rundi ruhande akongera akavuga ko hari amakosa bakoze. Uretse abarimu, mbere na nyuma yabo hirukanwe abandi bakozi barimo Kontabure na Shoferi.

Mukabirinda Marie Claire, Umuyobozi w’iki kigo, mu bihe bitandukanye yavuganye n’ikinyamakuru intyoza.com, hamwe yavugaga ko amasezerano y’aba barimu yari arangiye kuko ngo yabahaye ay’igihe cy’amezi atatu, ariko mu kindi gihe akavuga na none ko hari amakosa bakoze nubwo yanze gutangaza ayo makosa ndetse n’amabarwa ( yihanangiriza) baba barandikiye abagaragaweho n’amakosa.

Imyambarire ya bamwe mu bana muri iki kigo cya Crimson Academy.

Bamwe mu barimu bahagaritswe bahamirije intyoza.com ko imvano yo guhagarikwa kwabo ituruka ku muyobozi w’ikigo ngo udashaka gukorana n’umukozi waba ukivugana n’umuyobozi wahoze ayobora iki kigo cyane ko abenshi baje ku ngoma ye. Abandi bakihakora nabo bamwe mu babashije kuvugana n’intyoza.com bavuga ko bakorera ku bwoba no kwikanga ko isaha iyo ariyo yose bahagarikwa. Ibi ngo bigira ingaruka mu gukora akazi ko kurera abana bashinzwe.

Umwe mu bahagaritswe unahuza byinshi na bagenzi be twaganiriye yagize ati “ Yirukanye abarimu batandatu nanjye ndimo. Ariko kuvuga ngo twari dufite imikorere idahwitse…!, dukorera ababyeyi, twigisha abana b’ababyeyi, ababyeyi bakubwira imikorere yacu bahereye ku bumenyi duha abana babo, batubera abahamya. Ikiriho ni uko ari amatiku n’inzangano kuko ntabwo ashaka umuntu wese uvugana n’umuyobozi wagiye, yashatse kutwirukana umwaka washize biranga”.

Ati” Urabizi habayemo akavuyo umwaka ushize, havaho Jean de Dieu, nibyo bintu nyine bigikomeje we ntabwo yakorana n’abantu Jean de Dieu yakoranaga nabo. Ahanini tuba twumva ko nyine kuba tukinavugana na n’ubu na Jean de Dieu ni icyo kibazo gihari”.

Mukabirinda, ntabwo yemeranywa n’ibivugwa n’abo yahagaritse bamushinja amatiku n’inzangano. Ati “ Twabahagaritse kubera ko bari bafite imikorere idatunganye, nta kidasanzwe kandi twabahagaritse mu buryo bwose bwemewe”.

Ku rundi ruhande agira kandi ati “ Twari dufitanye amasezerano ( Contract) y’amezi atatu, rero amezi atatu yari arangiye, iyo umukozi atari gukora neza akazi rwose iyo urangije kumuha ibyo agusaba cyangwa se wamusezeranije kumusimbuza nta kosa ririmo”.

Ku bijyanye n’amatiku n’inzangano byaba byarabaye intandaro y’ihagarikwa ry’aba barimu yagize ati “ Mu by’ukuri ntaho bihuriye, ntaho bihuriye pe! Nta nagato”.

Zimwe munyubako z’ikigo.

Bamwe mu babyeyi babwiye intyoza.com ko batishimiye icyemezo cyafashwe n’uyu muyobozi w’ikigo ku guhagarika abarimu 6 igihembwe cya mbere kikirangira. Ibi ngo biradindiza abana bari bamaze kumenyerana n’abarimu ndetse ngo byakozwe mu nyungu z’ubuyobozi bwashakaga kugira abo bwihera imyanya butitaye ku nyungu z’abana n’ababyeyi baharerera.

Muri iki kigo kandi, uretse kutavuga rumwe ku kibazo cy’abarimu birukanwe hashingiwe kukiswe amatiku n’inzangano, hanakomeje gututumba umwuka wo kutumvikana ku cyemezo ubuyobozi bwafashe cyo gusaba amafaranga 1000 ababyeyi ngo yo kugura intebe. Ibintu bamwe mu babyeyi bavuga ko batungujwe n’umuyobozi w’ikigo, ibintu bitigeze ngo bigira inama byemerezwamo y’ababyeyi, ibyo banahamya ko binyuranye n’amabwiriza ya Minisiteri ifite uburezi mu nshingano zayo.

Inkuru irambuye kuri iki kibazo cyo gusaba amafaranga 1000 ababyeyi turacyayitunganya kuko umuyobozi w’ikigo yagize ibyo akivugaho. Gusa nubwo hari aho yemera amakosa, hari uruhande rw’ubuyobozi bushinzwe uburezi tugitegereje kuri iyi nkuru.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

 

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “Kamonyi: Mu ishuri rya Crimson haravugwa amatiku n’inzangano byatumye 6 mu barimu bahagarikwa

  1. N.E.R April 25, 2019 at 7:18 pm

    Komutavuze inkoni se?,bamwe mubabyeyi tutihanganiye uburyo abana bacu batotezwaga bakubitwa burimunsi twahisemo kubakurayo bamwe batarangije numwaka.muzabikurikirane nabyo hariya abana baratotezwa cyane.

Comments are closed.