Kamonyi/Musambira: Bahangayikishijwe no kuba bavoma ibirohwa

Bamwe mu baturage b’Umurenge wa Musambira, Akagari ka Karengera bavuga ko kutagera ku mazi meza bihangayikishije abatari bake. Bahitamo gushoka imibande bakavoma ibiziba kubwo kubura uko bagira. Hari n’ababona ko ubuyobozi bugira uburangare mu kibazo cyabo.

Aba baturage nubwo bashoka imibande kuvoma ibirohwa, bavuga ko nabyo biba bigoranye kuko mu masaha ya mugitondo ngo hari aborozi b’inkoko n’ingurube bari hafi yabo bohereza abakozi bakaza kubavomera ibirohwa byabo bakabikamya ku buryo mu masaha ya mugitondo nayo batayabona.

Amavomo bacungiraho bavuga ko bafite ni ay’amazi y’isoko agera muri abiri ariko ngo avomwa n’umugabo agasiba undi. Bavuga ko hari n’amasaha baba baterana amangumi ku buryo ab’intege nke bahitamo gushoka ibishanga iyo hakeye cyangwa se abashoboye bakabyuka hagati ya saa saba na saa cyenda z’ijoro nabwo ngo nti Babura kuyabyiganiraho.

Iri vomo riri hafi y’Akagari ku muhanda ugana ku Murenge ariko benshi mu baturage nta wibuka igihe riherukiramo amazi.

Ijerekani y’amazi meza ubashije kuyabona igura hagati y’amafaranga 200-300 y’u Rwanda. Gusa ngo hari n’abahabwa amafaranga kubera ko bafite aho bafukuye ibyobo mugishanga bakajya kuvoma ayaretsemo meza babeshya ko ari aya Robine cyangwa Isoko.

Abaturage bavuga ko uretse aya mazi, ngo bafite amatiyo ndetse n’amavomo agezwamo amazi gake cyane aturutse ku isoko ya Murambi( Muhanga). Babwirwa kenshi ko ngo amazi ari makeya, nyamara hari abayahorana. Bashinja umwe mubayashinzwe ko hari abamuha amafaranga agafunga imiyoboro ya bamwe kugirango abagize icyo bamuha bayahorane( Ibi turacyabikurikirana neza).

Umunyamakuru w’intyoza.com wanyarukiye muri aka gace kuri uyu mugoroba wa tariki 11 Nyakanga 2019 yabwiwe na bamwe mubaturage ko amazi meza kuri bamwe ari nko guca umugani izuba riva.

Umusaza umwe wagiye kuvoma saa tanu z’amanywa yahuye n’umunyamakuru saa kumi n’imwe n’igice amaze kubona amazi mu majerekani abiri. Avuga ko bigoye kubona amazi ariko kandi akavuga ko ubuyobozi bubishatse hari amavomo y’isoko asa nk’atagikoreshwa bashobora gutunganya bashyize hamwe nk’abaturage bakagira bimwe bagabanya mu gihe bagitegereje kuzahabwa amazi bahora babwirwa.

Ivomo rya Nyakera ry’amazi y’isoko. Umunyamakuru w’intyoza.com yahageze hafi saa moya.

Umwe mu bana b’abanyeshuri twasanze ku mugezi ( isoko ya Nyakera) saa kumi n’ebyiri zirenga, avuga ko yahageze mu ma saa munani akiva ku ishuri akaba yari agitegereje amazi atanafite icyizere cyo kuyabona vuba.

Avuga ko zimwe mu mbogamizi aterwa n’aya mazi ari ukuba atabasha gusubiramo amasomo nk’abandi kuko kenshi atumwa kuvoma ntabone umwanya wo gusubira mu masomo, haba avuye ku ishuri cyangwa kubyutswa saa cyenda z’ijoro ajya kuvoma.

Undi mubyeyi w’imyaka 35 waganiriye n’umunyamakuru aho yavomaga mu gishanga yavuze ko kubona amazi ku masoko bafite ari ukubyuka ijoro cyangwa se kwiyemeza kwicarayo umunsi wose ugategereza ko abafite imbaraga bavoma cyangwa se waba ufite amafaranga ukayabaha ugahabwa amazi.

Uyu nawe kimwe n’abandi bavuga ko ubuyobozi bwabijeje kubaha amazi yagombaga kuva ku muyoboro wa Ntwari ho muri kayenzi ariko ngo aho kuyabaha yabanyujijweho ajyanwa ahandi bareba. Basaba ubuyobozi kubegera bagashakira umuti wa bimwe muri ibi bibazo mu masoko bafite adakoreshwa.

Hamwe muho abaturage bacukuye harekamo amazi bavoma mu gishanga. Umunyamakuru yahageze hafi saa Moya z’ijoro.

Providence Mpozenzi, Gitifu w’Umurenge wa Musambira yabwiye intyoza.com ko ikibazo cy’uko abaturage banyotewe amazi bakizi ariko ngo uwabijeje amazi y’umuyoboro uva Kayenzi ntabyo azi. Gufunga amazi no kuyayobya kimwe no kugira bamwe ahabwa abandi bakayabura nabyo ntabizi. Avuga ko badakwiye kwirebaho kurusha abandi, ko ibyo bifuza bitakunda mu gihe bagifite ibibazo by’imiyoboro y’amazi.

Rwandenzi Epimaque, Gitifu w’Akagari ka Karengera yemera ko ikibazo cy’amazi gihari ko ndetse hari n’abavoma ibirohwa ariko akavuga ko ubuyobozi burimo gushaka igisubizo. Yemeranywa n’abaturage bavuga ko hari amavomo y’amasoko adakoreshwa, ko kandi hakozwe umuganda hari icyahinduka. Gusa avuga ko bitakorwa batarabona abatekenisiye bazi iby’amazi ngo bababwire ingano yayo. Yavuze ko mu kagari ayoboye ka Karengera hari amavomo y’amasoko arindwi, aho hari ane asanzwe atunganijwe, muriyo abiri akaba ariyo avomwaho nubwo ngo azana amazi makeya.

Abaturage b’Akagari ka Karengera bahuriza ku gutunga urutoki ubuyobozi ngo kuko nubwo ikibazo cy’amazi bagifite kitakagombye gufata intera kiriho kandi bafite amazi y’amasoko atari make harimo ayakoreshwaga na mbere. Bahamya ko ubuyobozi bubihaye uburemere bwategura umuganda ukagira byinshi ukemura cyangwa se bagasaba isaranganywa ry’ayahari kuri bose aho kumva ko yiharirwa na bamwe.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →