Kamonyi-Musambira: Umugore yanize uruhinja rwe arujugunya mu musarane

Umugore witwa Ishimwe Bernadette w’imyaka 23 y’amavuko wo mu Mudugudu wa Rubanga, Akagari ka Karengera, Umurenge wa Musambira yabyaye umwana w’umuhungu amwica amunigishije umwenda mu ijosi amuta mu musarane kuri uyu wa 3 Gashyantare 2019.

Ahagana ku I saa tanu n’igice z’amanywa y’iki cyumweru tariki 3 Gashyantare 2019 nibwo ubuyobozi bw’inzego zitandukanye bufatanije n’abaturage batangiye gucukura umusarane w’urugo rwaBikorimana Andree ahajugunywe uru ruhinja rukivuka.

Epimaque Rwandenzi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka karengera yahamirije intyoza.com ko aya makuru ari impamo. Ko uyu mugore wiyiciye uruhinja arunigishije umwenda yari umukozi mu rugo rwa Bikorimana, aho yari amaze amezi atatu.

Rwandenzi, avuga ko uyu mugore Ishimwe Bernadette wari umukozi mu rugo rwa Bikorimana ngo Nyirabuja yamuketseho ko atwite abanza kubihakana avuga ko ari umubyibuho. Nyuma, aho bigaragariye ngo umukoresha we ( Nyirabuja) yamwemereye ko ashobora kubyarira mu rugo akazakomeza ku mufasha atitaye ko yari ahamaze amezi atatu gusa. Gusa ngo si ubwambere uyu Ishimwe abyaye.

Gitifu Rwandenzi, avuga ko uyu mugore Ishimwe yikomerekeje ubwo yabyaraga( yibyazaga), ko nyuma yo kumenya iki gikorwa kigayitse yakoze yahise afatwa akajyanwa mubitaro bya Remera-Rukoma aho ari kwitabwaho n’abaganga ariko kandi ngo akaba arinzwe n’inzego zishinzwe umutekano.

Rwandenzi, yabwiye intyoza.com ko amakuru yo kubyara kwa Ishimwe Bernadette no kuba yanize uruhinja rwe akarujugunya mu musarane ngo yatanzwe n’umujyanama w’ubuzima wamujyanye kwa muganga, bamupima bagasanga yabyaye nubwo ngo we yabihakanaga avuga ko yagize ikibazo cyo kuva. Ubuyobozi bwahise bukurikirana kugera mu rugo aho yakoraga, aribwo batangiye kubona bimwe mu bimenyetso banagera ku musarane yajugunyemo uruhinja batangira gucukura barukuramo rutakiri ruzima.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →