Kamonyi-Ngamba: Nyirahabineza Yozefa avuga ko abayeho mu buzima bwa “Mana Uri he!”

Umuturage Nyirahabineza Yozefa, utuye mu Mudugudu wa Kajevuba, Akagari ka Kazirabonde, Umurenge wa Ngamba ho mu karere ka Kamonyi, avuga ko abayeho ubuzima bumugoye. Gahunda zigenerwa abandi Banyarwanda batishoboye avuga ko atazi niba zibaho, ko iyo bavuze ko ubuyobozi bwegerejwe abaturage atumva ibyo aribyo kuko ntabo abona. Ahora asaba Imana kumwiyereka kuko iyo bwije asaba ngo bucye amahoro.

Nyirahabineza, ku myaka 49 y’amavuko avuga ko abarizwa mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe butavuguruye. Ahamya ko iminsi myinshi abayeho mu buzima bumugoye, aho atajya anabona ubuyobozi kandi abwirwa ko bwegerejwe abaturage.

Aho arara bikwereka uko abayeho.

Mu mvugo ye itagira amagambo menshi ubwo yaganiraga na intyoza.com aho yari mu rugo ubona ko n’agatege ntako, atari uburwayi bundi ahubwo ari inzara n’imibereho mibi, avuga ko nta buzima bwiza nk’abandi Banyarwanda azi, ko amaze igihe abayeho nabi, aho agobokwa kenshi n’abaturanyi n’abagenzi.

Avuga ko kubona icyo kurya, kwambara n’ibindi nkenerwa mu buzima bigoye. Yabwiye umunyamakuru ati“ Mbayeho mu buzima nibaza aho Imana iri! Singira aho ndambika umusaya (uburiri) ngo numve merewe neza kuko ni ugukumbagurika, kubona icyo kurya, kwambara n’ibindi ni ibibazo!, yemwe nta buriri, nta bwiherero”.

Ibyo ubona sj igihuru ahubwo ni ubwiherero.

Abaturanyi b’uyu Nyirahabineza, iyo babonye uvuye iwe buri wese aba ashaka ku kwegera ngo akubwire ubuzima butari bwiza abayemo. Abaganiriye n’umunyamakuru, bavuga ko ubuzima bw’uyu muturage bubahangayikishije. Basaba ko niba ubuyobozi buhari yagira icyo akorerwa nk’abandi baturage igihugu gifasha batishoboye.

Majyambere Samuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngamba, yabwiye intyoza ko ikibazo cy’uyu muturage atari akizi, ko ibye agiye kubikurikirana. Ati“ Nshobora kuba wenda ntari muzi ku giti cyanjye ariko ubwo turakurikirana hamwe n’abo dufatanije turebe nawe icyo yafashwa”.

Ibiteye kwibaza kuri uyu muturage ku mibereho ye nubwo ubuyobozi buvuga ko butari buzi ikibazi, ni uburyo atuye aho wakwita ku muhanda munini cyangwa se ugendwa cyane bijyanye n’aho ari ariko hakibazwa hirya handi hameze.

Imbere mu bwiherero. Kubujyamo byaba aka wa mugani ngo Nyirabugenge n’ubugenge bwayo.

Andi makuru agera ku intyoza.com ni ay’uko mu buzima bubi uyu muturage abanyemo na musaza we, inzu ya mbere yasenyutse bakabura ubufasha bw’ubuyobozi, umwe mu baturanyi wifite akabubakira inzu barimo uyu munsi nayo ubona ko itarangiye, nubwo mu kuyubaka babanje ku muha igice cy’ubutaka kubwo bari bafite, aho uyu munsi bisa nk’aho ntaho guhinga basigaranye.

Uko uyu muturage twamusanze, yihebye!

intyoza

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “Kamonyi-Ngamba: Nyirahabineza Yozefa avuga ko abayeho mu buzima bwa “Mana Uri he!”

  1. mpanguhe May 4, 2022 at 12:45 pm

    ubwo wasanga gitifu mwamutwereye umuturage utari uwe,cyangwa ikaba gihamya yuko ategera abaturage gusa birababaje.

Comments are closed.